skol
fortebet

Umugabo yakubiswe n’abagore be babiri baramukomeretsa ubwo yifuzaga gushaka uwa gatatu

Yanditswe: Sunday 15, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’Umuhindi witwa Danesh yahuye n’uruva gusenya akubitwa n’abagore be babiri ubwo yashakaga gushaka undi mugore wa 3 mu buryo butemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Mbere y’uko aba bagore babiri bakubita uyu mugabo wabo,ntibari bazi ko basangiye uyu mugabo kuko yashatse uwa mbere aramwirukana azana n’uyu wa kabiri gusa ngo ntibamuhagije ariyo mpamvu yari agiye gushaka uwa gatatu.

Uyu mugabo w’imyaka 26 yashatse umugore wa mbere mu mwaka wa 2016 bahita batandukana bitewe n’uko yari umunyarugomo,yakundaga kumukubita cyane.

Uyu mugore akimara gusubira iwabo,uyu mugabo yahise ashaka undi nawe wari waratandukanye n’umugabo we bahuriye kwa muganga.

Uyu mugore wa kabiri nawe yatangiye gukubitwa asabwa inkwano kuko mu Buhindi abakobwa aribo bazitanga,bimurenze ahitamo gutandukana n’uyu mugabo yisubirira iwabo.

Kuwa Mbere w’icyumweru gishize nibwo aba bagore bombi bamenye ko Danesh agiye gushaka umugore wa gatatu bahurira aho akorera mu gace kirwa Rasipalayam basaba ko babareka bagahura nawe.

Aba bagore bakimara kumubona bahise bamusatira baramukubita karahava bituma abo bakorana bafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bagore bahise batanga ikirego kuri polisi ya Sulur bavuga ko uyu mugabo yabahohoteye akwiriye gukurikiranwa mu mategeko.

Aba bagore bagaragaye bahohotera uyu mugabo ndetse umwe yamukubise ibuye mu mutwe muri iyi ntambara bari bamugabyeho.

Igihugu cy’Ubuhinde nticyemerera abagabo gushaka abagore benshi kuva mu mwaka wa 1956 ariko Abayisilamu bo barabikora kubera imyemerere yabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa