skol
fortebet

Umugabo yatambirije ‘Tatuwaji’ umubiri wose kugeza ku mboni z’ijisho

Yanditswe: Tuesday 27, Feb 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Eli Ink w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka Brighton mu Bwongereza yashyize ibishushanyo byinshi ku mibiri we ibi bizwi nka ‘Tatuwaji, Tatoo’, benshi baratangara.
Yivugira ko yabikoze agamije guca agahigo ku isi aba umuntu wa mbere ushyize tatuwaji nyinshi ku mubiri we kuri buri gice cyose kigize umubiri we.
Amaze imyaka 10 umubiri we utambirijwe tatuwaji z’umukara hose kugeza ku mboni y’ijisho, ibi yanabikoze ku zuru,,ku munwa wo hasi kugeza aho agize isura itangaje kandi idasanzwe (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Eli Ink w’imyaka 27 y’amavuko ukomoka Brighton mu Bwongereza yashyize ibishushanyo byinshi ku mibiri we ibi bizwi nka ‘Tatuwaji, Tatoo’, benshi baratangara.

Yivugira ko yabikoze agamije guca agahigo ku isi aba umuntu wa mbere ushyize tatuwaji nyinshi ku mubiri we kuri buri gice cyose kigize umubiri we.

Amaze imyaka 10 umubiri we utambirijwe tatuwaji z’umukara hose kugeza ku mboni y’ijisho, ibi yanabikoze ku zuru,,ku munwa wo hasi kugeza aho agize isura itangaje kandi idasanzwe .

Azakomeza kwisinga aya marange y’umukara kugeza ubwo azafatwa nk’umuntu wakoze ibidasanzwe ku isi.Aganira na Mail Online yagize ati “nzakomeza kwisiga andi marangi kuburyo hose hazaba hijimye nkaba icyamamare mu bahanzi bo kw’isi bihariye mugusiga amarangi kandi n’abandi bakajya banyigiraho”.

Arakataje...........
Hejuru y’ibi uyu mugabo akunzwe n’abagore benshi baba bifuza gukundana nawe n’ubwo asanzwe afite umukunzi.

Yatangiye gushyira tatuwaji ku mubiri we akiri umwana ubwo yabonaga nyirarume avuye muri Esipanye yarashyize tattoo nini cyane ku maboko ye.

Uyu mugabo yakoze n’amashusho amwibutsa ubwo yishyiragaho tattoo bwa mbere.Avuga ashaka gukomeza gukuza impano ye y’ubugeni ayizamuriye ku mubiri we .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa