Kigali

Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo gutsindwa mu rusimbi

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 October 2018 Yasuwe: 1248

Umugabo w’imyaka 52 ukomoka muri Thailand, yakoze amahano ubwo yajyaga gukina urusimbi agatsindwa bigatuma afata umwanzuro wo kwiyahurira mu rusengero rw’aba Budiste akoresheje umurundo w’aatike y’urusimbi yapfuye.

Nkuko byagaragajwe na camera za CCTV,uyu mugabo yinjiye muri uru rusengero yisukaho amatike yari yaguze mu rusimbi ntabashe kumuha intsinzi,aritwika arashya arakongoka.

Ubwo aba monk baba muri uru rusengero rwabo bumvaga imyotsi bahise basohoka biruka bahamagara polisi ibona uyu mugabo ari kugurumana,ntibabasha kumutabara.

Aba bapolisi babashije kubona amwe mu matike y’urusimbi uyu mugabo yari yaguze ndetse baza kumubonano urupapuro rw’ideni yari afitiye banki bituma bemeza ko yiyahuye kubera ko yagiye mu rusimbi kugira ngo yishyure iri deni bikarangira bitamukundiye.

Aba ba Monk bo muri uru rusengero rwo mu gace ka Pattaya,bavuze ko ruba rurinzwe cyane ku buryo nta muntu winjira nijoro,ariko batunguwe no kubona uyu mugabo yitwikira mu rusengero.


Umugabo yitwikiye mu rusengero nyuma yo guhomba amafaranga mu rusimbi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ernest yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo baturanye ahita...

Ernest Kabaghe w’imyaka 28 y’amavuko wo muri Chitipa mu gihugu cya Malawi...
13 September 2019 Yasuwe: 19683 1

Umugabo yavuye muri Coma akubitana n’inkuru y’uko abakobwa be 3 bapfiriye...

Umugabo witwa Somchai Lurak w’imyaka 26 yahuye n’uruva gusenya ubwo yavaga...
12 September 2019 Yasuwe: 5392 0

Umuryango wa Mugabe wamaganye gahunda ya Leta ya Zimbabwe yo...

Umuryango wa Robert Mugabe uvuga ko wababajwe cyane nuko utigeze ugishwa...
12 September 2019 Yasuwe: 2566 0

Nakundanye na Jose ambwira ko afite imyaka 35 ndebye ku ndangamuntu ye...

Niyitunga Aaroni ni umugabo utuye mu karere ka Huye Intara y’Amajyepfo,...
12 September 2019 Yasuwe: 10290 1

Urukiko rwategetse kompanyi yo mu Bufaransa kwishyura umuryango w’ umukozi...

Urukiko rwategetse ko Kompanyi yo mu Bufaransa igomba kuryozwa urupfu...
12 September 2019 Yasuwe: 4879 0

Umugabo yahagaritse ubukwe igitaraganya ubwo we n’umugeni we bari mu nzira...

Umugabo witwa Joe ukomoka muri Nigeria yatumye isi yose icika ururondogoro...
11 September 2019 Yasuwe: 8027 0