skol
fortebet

Umuganga ufite ibishushanyo byinshi ku mubiri kurusha abandi ku isi akomeje kwibasirwa na benshi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Dec 2018

Sponsored Ad

Umuganga ufite agahigo ko kugira ibishushanyo (tattoos) byinshi kurusha abandi ku isi, Dr Sarah Gray w’imyaka 30 yatangaje ko akomeje kwibasirwa na bamwe mu bantu batamukunda kuko hari igihe bamusohora mu ma restaurant ndetse no mu maduka akomeye kubera ibi bishushanyo byinshi yujuje umubiri we.

Sponsored Ad

Dr Sarah Gray watangiye kwishyiraho ibishushanyo afite imyaka 16,umubiri we wose yawugize ibishushanyo ku buryo bamwe bamwikangamo umuzimu ndetse ngo hari abarwayi bamutinya bituma yibasirwa na benshi.

Uyu mugangakazi ukomoka muri Australia,avurira mu bitaro bikomeye byo mu mujyi wa Adelaide ndetse yavuze ko nubwo ahura n’ibibazo kubera izi tattoos,azikunda ndetse azakomeza kuzishyiraho.

Uyu muganga yavuze ko yifuza gukomeza guca agahigo ku isi mu kugira Tattoos nyinshi ku mubiri nubwo bitazamworohera kubera ukuntu abantu bakomeje kumwereka ko batamwemera.

Yagize ati “Iyo ngiye guhaha,abacuruzi baranyirengagagiza bakavugisha abandi bakiliya.Bamwe ntibaba bifuza no kundeba mu maso.”

Uyu muganga yavuze ko hari igihe yasohokanye n’umugabo we muri restaurant nziza cyane bahageze abayobozi bayo bamubwira ko batakira abantu bujuje ibishushanyo ku mubiri.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa