skol
fortebet

Umugore utwara indege nta maboko agira yahaye impanuro ikomeye abatuye isi

Yanditswe: Saturday 18, May 2019

Sponsored Ad

Umunyamerikakazi witwa Jessica Cox ukomoka muri Arizona yakoze amateka yo kuba umuntu wa mbere utwara indege kandi yaravutse nta maboko agira.

Sponsored Ad

Uyu mugore utungura benshi mu bamubona,yavuze ko ahora yizeye ko ejo hazaza abantu benshi bazabasha kugera ku nzozi zabo hatitawe ku mbogamizi bahura nazo.

Kuva yavuka nta maboko afite,Jessica yanze gucika intege ariga cyane kugira ngo azabashe kugera ku ntego ze zirimo kuba umuntu wa mbere utwara indege adakoresheje amaboko aho akoresha amaguru ye yombi.

Yagize ati “Nakoresheje ibice y’umubiri wanjye bisa n’ibisinziriye ndetse nkoresha amaguru cyane nkuko abantu bakoresha amaboko.Nkimara kumenya ko nashobora guhangana n’ingaruka zigaragara,nashakishije ubumenyi buhagije kugira ngo mbashe kwerekana ko ibigaragara ko bidashoboka bishoboka.”

Jessica yatangiye urugendo rwo gushishikariza urubyiruko kwigirira icyizere ndetse no kumva ko nta kidashoboka nkuko byamugendekeye.

Jessica yabwiye ikinyamakuru KTVK News ati “Kuba umuntu wa mbere utwara indege nta maboko ngira ntibisanzwe.Nifuje gukora ibi kugira ngo ntsinde ubwoba.”

Jessica w’imyaka 36, abinyujije kuri Facebook,yabwiye abakunzi be ko nta kidashoboka mu buzima iyo umuntu yitinyutse ntacyo atageraho.

Jessica ufite umugabo n’abana,ubumuga bwe ntibwamubujije kwitega imbere kuko uretse gutwara indege afite n’umukandara w’umukara mu mikino ya Taekwondo [black belt]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa