skol
fortebet

Umugore w’ imyaka 22 yabyaye abana bane ingunga imwe

Yanditswe: Friday 17, Mar 2017

Sponsored Ad

Fatuma Issa w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu gace ka Katavi gaherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika muri Tanzaniya aherutse kwibaruka impanga z’abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe.
Ntibimenyerewe ko impanga z’abana bane cyangwa 3 bose babaho bagakura kuko akenshi bamwe barapfa. Gusa aha ho bisa n’ibitangaje kuko aba bana bose bakomeje kubaho ndetse bakaba banameze neza.
Uyu mwana w’umukobwa ari na we wavutse mbere, yavukanye ikilo 1.8 naho abahungu bagenda bagira 1.5, 1.7 ndetse na (...)

Sponsored Ad

Fatuma Issa w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu gace ka Katavi gaherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika muri Tanzaniya aherutse kwibaruka impanga z’abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe.

Ntibimenyerewe ko impanga z’abana bane cyangwa 3 bose babaho bagakura kuko akenshi bamwe barapfa. Gusa aha ho bisa n’ibitangaje kuko aba bana bose bakomeje kubaho ndetse bakaba banameze neza.

Uyu mwana w’umukobwa ari na we wavutse mbere, yavukanye ikilo 1.8 naho abahungu bagenda bagira 1.5, 1.7 ndetse na 1.7

Dailynews yatangaje ko uyu mugore wari ubyaye bwa 2 abyaranye n’umugabo bashakanye w’imyaka 25, Agustino Andrew yatangaje ko afite ibyishimo bidasanzwe kubyara abana bangana gutya bose bagakomeza kubaho ndetse kuri ubu akaba agize abana 5 kuko bari basanzwe bafitanye undi umwe.

Uyu mugore avuga ko ku nshuro ya mbere yabyaye umwana umwe ari na we uriho kuri nyuma akabyara impanga z’abana 2 ariko bakaza gupfa bataramara kabiri, ubu akaba agize abana batanu kuko yibarutse bane icyarimwe.

Uyu mugore kandi ashima Imana kuba yarabashije kubyara aba bana bose nta ngorane ahuye na zo mu kubabyara.

Mu gihe kingana n’icyumweru kimwe gusa abyaye, uyu mugore aracyakurikiranywe n’ibitaro bya yabyariyeho mu kubungabunga ubuziba bwabo bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa