skol
fortebet

Umugore wabanaga n’ubumuga yatunguye benshi kubera akayabo k’amafaranga yasaruye mu gusabiriza mbere y’uko apfa

Yanditswe: Sunday 20, May 2018

Sponsored Ad

Umugore wabanaga n’ubumuga ndetse atunzwe no gusabiriza witwa Fatima Othman w’imyaka 52 yatunguye benshi mu batuye isi ubwo yitabaga Imana polisi yareba ku makonti ye igasanga yari umu miriyoneri.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru ukomoka muri Libani yatangaje benshi mu batuye isi bamenye amakuru ye ndetse ibinyamakuru hirya no hino ku isi bimwandikaho kubera akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 100 by’amadolari yari afite ku makonti ye yo kwizigamira.

uyu mugore yabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kubera guhabwa amazi n’umusirikare

Babivuze ukuri koko ko nta mwuga udakiza,uyu mukecuru wabanaga n’ubumuga, yirirwaga yiyicariye ku muhanda asabiriza, ariko yari atunze amafaranga menshi cyane benshi mu batuye isi badafite ubumuga batarageraho nubwo yapfuye ayasize.

Polisi yatunguwe no kubona umurambo we mu modoka mu mugi wa Barbir ari kumwe n’ibikapu 2 birimo akayabo k’ibihumbi 3,300 by’amadolari y’amerika,bagenzura konti ze basanga zuzuyeho akayabo ka miliyoni irenga y’amadolari.

Mu modoka yarimo umurambo wa Fatima basanzemo akayabo k’ibihumbi 3,300 by’amadolari

Umuvugizi wa polisi yo muri uyu mugi basanzemo uyu murambo w’uyu mukecuru,yatangaje ko yishwe n’umutima ndetse nta kindi kintu gikwiye gukekwa ko cyamuhitanye,anongeraho ko bitangaje kumva amafaranga yari amaze kugeraho.

Nubwo yasabirizaga,yari afite kuri konti akayabo ka miliyoni y’amadorali ya USA

Uyu Fatima yagizweho ingaruka n’intambara yahuje abanya Libani bituma amaguru ye n’amaboko ye yombi amugara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa