skol
fortebet

Umugore wari woroye inzoka ararana nayo mu buriri yavumbuye umugambi imufiteho

Yanditswe: Friday 16, Mar 2018

Sponsored Ad

Kororera mu rugo inyamaswa zitari imbwa n’ injangwe urugero nk’ ibikururanda, ni ibyo kwitondera. Umugore w’ Umuhinde wari woroye inzoka nini ya metero enye inkuru ye yari kurangira iteye abantu ubwoba, ariko yahindutse isomo rikomeye.
Uyu mugore inzoka ye yari ayimaranye imyaka n’ imyaniko, ayikunda cyane nk’ uko umuntu uwo ari wese yakunda imbwa ye. Yararanaga nayo buri joro. Umunsi umwe uyu mugore yibagirwa kugenzura ko iyi nzoka itariye, ibyo ayihaye ntiyabirya. Nk’ umuntu wari utunze iyo (...)

Sponsored Ad

Kororera mu rugo inyamaswa zitari imbwa n’ injangwe urugero nk’ ibikururanda, ni ibyo kwitondera. Umugore w’ Umuhinde wari woroye inzoka nini ya metero enye inkuru ye yari kurangira iteye abantu ubwoba, ariko yahindutse isomo rikomeye.

Uyu mugore inzoka ye yari ayimaranye imyaka n’ imyaniko, ayikunda cyane nk’ uko umuntu uwo ari wese yakunda imbwa ye. Yararanaga nayo buri joro. Umunsi umwe uyu mugore yibagirwa kugenzura ko iyi nzoka itariye, ibyo ayihaye ntiyabirya. Nk’ umuntu wari utunze iyo nyamaswa yatunguwe n’ iyo myitwarire kuko yari azi neza ko ikunda ibiryo. Yahise afata umwanzuro wo kujya kuyivuza ku muvuzi w’ amatungo.

Ageze kuri uyu muvuzi (Viternaire) yamubwiye ibimenyetso byose uwo muvuzi ahishurira uwo mugore ibintu biteye ubwoba byari bigiye kumubaho.

Viternaire yatangiye amubaza ati "Iyi nzoka murarana? Isigaye ikunda kukuzenguka kenshi buri joro?”

Umugore ati “Yego yego, irabikora ngatekereza ko hari icyo irimo kunsaba ariko sinsobanukirwe ngo nyifashe.”

Uyu muvuzi yahise amenya imvano y’ iyo myitwarire idasanzwe iyo nzoka yadukanye. Ahita abwira uwo mugore ati “Inzoka yawe ntabwo irwaye. Irimo kwiyicisha inzara ngo itegure igifu uzakwirwamo. Inyamaswa nk’ iyi iyo irimo kuzengeruka ikintu iba irimo kumva ubunini bwacyo n’ uburemere bwacyo ngo izabone uko ikimira”

Inzobere mu bijyanye n’ ibikururanda zivuga ko izi nyamaswa zigira amayeri, ngo harimo izibanza kumva umuvuduko w’ amaraso yawe zikayahagarika mbere yo kukumira.

Uyu mugore yagize amahirwe kuko yavumbuye amayeri y’ iyi nzoka yari yoroye hakiri kare. Nubwo iyi nkuru irangira neza ikwiye gusigira isomo rikomeye abantu babana n’ ibikoko nk’ iki. Isaha n’ isaha kikuramo imico wayotoje kamere ya kinyamaswa ikabyuka nyirayo agahura n’ akaga gakomeye.

Nubona inzoka yawe itangiye kuzengeruka umubyimba wawe uzibaze ibibazo!

Ibitekerezo

  • Ubwo c ubundi yabonaga ari ihene cg inka yoroye nta kiza nyine kiva kwa satani ,ubwo bimubere isomo ,wenda yamenya ubwenge akajya yorora ibifite akamaro aho korora ibizamwica.

    Eeee ko numva bikomeye ark nge sinumva uburyo umuntu atunga inyamaswa nkiyo ubwose ntabwoba iba igutey

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa