skol
fortebet

Umugore washyingiranywe n’umuzimu w’umuntu wapfuye mu mwaka wa 1700 yatangaje ukuntu batandukanye nabi

Yanditswe: Monday 22, Jul 2019

Sponsored Ad

Umwongerezakazi witwa Amanda Teague w’imyaka 47 waherukaga gutangaza ko yashyingiranywe n’umuzimu w’umuntu wari umaze imyaka 300 apfuye,yatangaje ko batandukanye nabi ubwo washakaga kumuniga ndetse no kumutera icyorezo gikomeye.

Sponsored Ad

Uyu mugore washyingiranywe n’uyu muzimu mu mwaka wa 2016,yavuze ko nyuma y’amezi make watangiye kumukorera ibya mfura mbi bituma atangira gushaka uko batandukana.

Ubwo yari mu kiganiro cyitwa The Morning Today gikorwa n’abanyamakuru bakomeye barimo Eamonn Holmes na Ruth Langsford,Amanda yababwiye ko urukundo rwe n’uyu muzimu avuga ko bashyingiranywe rwatangiye kuzamba nyuma y’amezi make cyane bashyingiranywe.

Yagize ati “Natangiye guhura n’uburwayi budasanzwe.Ubuzimu bwanjye bwatangiye kugenda buba bubi cyane.Nanduye icyorezo cyendaga kunyica.Imizimu iba ishaka aho ikura imbaraga niyo mpamvu yatwaraga amaraso yanjye nkarwara.

Uyu mugore wahuriye n’uyu muzimu ku nyanja bagakundana, yavuze ko yikase ku gitsina ari kumwe n’uyu muzimu ngo arebe ko yakira ariko biranga biba iby’ubusa.

Yagize ati “Ubwo nahagarikaga gukora imibonano mpuzabitsina na Jack ubuzima bwarongeye buragaruka.Ibyumweru bitatu byambereye umugisha cyane.Nishimira ko nabashije kongera kuba muzima.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa