skol
fortebet

Umugore yafunzwe azira kuruma ururimi rw’umukunzi we amuhoye kumubwira ko atakimukunda

Yanditswe: Friday 14, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Adaia Lopez Esteve yakatiwe igifungo cy’imyaka 8 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guca ururimi umugabo bakundanaga ubwo yari amaze kumusaba ko batandukana,undi nawe amusaba ko basomana bwa nyuma mu rwego rwo kugira ngo amwihimureho.

Sponsored Ad

Adaia yabwiwe n’umukunzi we ko yifuza ko batandukana biramubabaza niko kumusaba ko nibura yareka bagahana utubizu twa nyuma [French kiss],uyu mugore aba aramusumiriye afata ururimi rwe araruruma ruracika arucira hasi.

Adaia yakoze aya mahano mu rwego rwo kwihorera kuri uyu musore bari bamaze igihe babana arangije amusaba ko batandukana buri wese aca ukwe.

Adaia Lopez Esteve ukomoka I Barcelona muri Espagne yaciye ururimi rw’umukunzi we muri Kamena umwaka wa 2017 ariko yakatiwe n’urukiko muri iki cyumweru.

Ibitangazamakuru byo muri Espagne byatangaje ko uyu mugabo n’umugore bahuriye ku mbuga nkoranyambaga mu Ukuboza 2016,bakundana amezi abiri aratandukana ariko bongeye gusubirana baza gutandukana ku nshuro ya kabiri aribwo uyu mukobwa yaciye ururimi uyu mugabo.Uyu Adaia ngo yari afite imico mibi y’ubusinzi bukabije n’ubusambanyi byabangamiraga umukunzi we.

Adaia Lopez Esteve akimara kubwirwa n’umukunzi we ko atacyifuza ko bakundana,uyu mukobwa yahise arira cyane aramuhobera amusaba ko niba amuretse yabanza akareka bagasomana bwa nyuma bahuza indimi,ahita amwiba umugono amuruma ururimi araruca ahita yiruka amusiga yicaye hasi ari kuvirirana.

Biravugwa ko uyu mukobwa afungiwe I Catalunya,gusa gereza arimo ntizwi gusa ngo ababuranira umugabo bifuzaga ko afungwa imyaka 10.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa