skol
fortebet

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru yayo

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie k’urwibutso hejuru y’imanga ndende yitwa Diamond Bay iherereye mu mujyi wa Sydney,ayihanukaho arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mugore utatangajwe amazina warimo yifatira selfie hejuru y’imanga ya metero zirenga 9 kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 17 Kanama 2019,yanyereye yikubita mu mazi yari munsi yayo abatabazi basanga yapfuye.

Aha hantu uyu mugore yapfiriye harazwi cyane kuko hitegeye inyanja ndetse abantu benshi bakunze kuhatemberera bakahifotoreza.

Abantu bari kumwe n’uyu mugore bavuze ko yahanutse kuri iyi manga ubwo yari ahuze ari kwifotora mu ma saa tanu z’amanywa.

Hahise hoherezwa ubutabazi burimo n’indege ya kajugujugu kugira ngo harebwe niba uyu mugora yatabarwa ariko amazi yari yarenze inkombe.



Polisi zazanye indege n’imodoka mu gutabara uyu mugore basanga yapfuye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa