skol
fortebet

Umugore yasize umwana we mu modoka agiye gusambana na Boss we agarutse asanga yapfuye

Yanditswe: Tuesday 19, Mar 2019

Sponsored Ad

Umupolisikazi witwa Cassie Hope Barker w’imyaka 29,ukomoka muri USA yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 azira gusiga umwana we w’umukobwa w’imyaka 3 mu modoka ishyushye cyane arangije ajya gusambana n’umupolisi umukuriye,biviramo uyu mwana urupfu.

Sponsored Ad

Uyu mugore yasize umwana we muto mu modoka ishyushye cyane,ajya gusambana n’umuyobozi we mu rugo rwe ruherereye mu gace kitwa Hancock County muri leta ya Indiana.

Kuri uyu wa mbere Taliki ya 18 Mutarama 2019,nibwo Cassie yemereye urukiko ko yasize uyu mukobwa we witwa Cheyenne Hyer mu modoka ya polisi,akajya gusambana numuyobozi we.

Nyuma yo gusambana na Boss we,uyu mugore yagarutse hashize amasaha 4,asanga umwana we yabuze umwuka ndetse ubushyuhe bwe bwarenze dogere 37.

Urukiko rwa Harrison County Circuit Court rwatangaje ko rutazi igihano rwaha uyu mugore kubera ububabare yahuye nabwo nyuma y’ububabare yahuye nabwo nyuma yo gutakaza umwana we kubera uburangazi.

Aba bapolisi bombi bahise birukanwa burundu ku kazi nyuma y’ubusambanyi bwabo bwaviriyemo umwana muto gupfa



Ibitekerezo

  • Imana itubuza gukora ibyaha igamije "kuturinda ibyago".Iyi si ifite ibibazo byinshi kubera abantu banga kumvira Imana.Niyo mpamvu hariho intambara nyinshi,ubwicanyi,ruswa,akarengane,ubusambanyi,etc...Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa