skol
fortebet

Umugore yatwitse umugabo we amuziza kumwima umubare w’ibanga ufungura telefoni ye

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore n’umugabo bakomoka muri Indonesia barwanye bapfa umubare w’ibanga wa telefoni birangira umwe atwikishije petrol mugenzi we aramwica.

Sponsored Ad

Umugore witwa Ilham Cahyani w’imyaka 25 yasabye umugabo we Dedi Purnama w’imyaka 26 umubare we w’ibanga kugira ngo afungure telefoni ye umugabo arabyanga niko gushwana cyane uyu mugore ahita amusukaho petrol aramutwika.

Dedi Purnama yarimo avugurura igisenge cy’inzu yabo nibwo uyu mugore we yaje kumusaba umubare w’ibanga wa telefoni ye arawumwima ndetse anamukubita n’inshyi bibyara intonganya zikomeye zarangiye umwe atwitse mugenzi we.

Cahyani yamenyeho petrol umugabo we arangije afata ikibiriti aratwika byatumye uyu mugabo ashya cyane ajyanwa igitaraganya kwa muganga.

Purnama yapfuye hashize iminsi ibiri atwitswe n’uyu mugore we washakaga kumwinjirira muri telefoni ye.

Cahyani yahise atabwa muri yombi nyuma yo gutwika uyu mugabo ndetse afungiwe ku biro bya polisi by’ahitwa East Lombok muri Indonesia.



Purnama yatwitswe n’umugore we nyuma yo gupfa umubare w’ibanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa