skol
fortebet

Umugore yatwitswe na ‘Ecouteurs’ ari mu ndege isura ye irangirika

Yanditswe: Wednesday 15, Mar 2017

Sponsored Ad

Abayobozi muri Australia baburiye abantu ku ikoreshwa ry’ibyuma by’ikoranabuhanga bikenera batterie mu gihe bari mu ngendo z’indege nyuma yaho ‘écouteurs’ z’umugore umwe zifashwe n’umuriro zikamwangiza mu isura.
BBC yanditse ko uwo mugore ni umwe mu bari mu rugendo ruva i Beijing rujya i Melbourne muri Australia aza gukangurwa n’urusaku rwa ‘écouteurs’ ubwo zari zituritse. Yabwiye ikigo gishinzwe iby’ingendo muri Australia (ATSB) ko yari asinziriye ari kumva indirimbo mu gihe cy’amasaha agera ari abiri (...)

Sponsored Ad

Abayobozi muri Australia baburiye abantu ku ikoreshwa ry’ibyuma by’ikoranabuhanga bikenera batterie mu gihe bari mu ngendo z’indege nyuma yaho ‘écouteurs’ z’umugore umwe zifashwe n’umuriro zikamwangiza mu isura.

BBC yanditse ko uwo mugore ni umwe mu bari mu rugendo ruva i Beijing rujya i Melbourne muri Australia aza gukangurwa n’urusaku rwa ‘écouteurs’ ubwo zari zituritse. Yabwiye ikigo gishinzwe iby’ingendo muri Australia (ATSB) ko yari asinziriye ari kumva indirimbo mu gihe cy’amasaha agera ari abiri nyuma aza kumva zituritse.

Ati “Ubwo nari mpindukiye, numvise ubushye mu isura yanjye. Narahindukiye biza gutuma ‘écouteurs’ zigwa ku ijosi.”

Uyu mugore utaratangajwe amazina yavuze ko nyuma yo kubona ko zatangiuye gushya, yahise azikuramo akazijugunya hasi ndetse akabona zitangiye gutanga ibishashi bike.

Ngo yahise atangira kuzikandagira ashaka kuzizimya, abandi bagenzi nabo bazana ibiringiti bari bifubitse babimenaho amazi batangira gushaka uko bazizimya. Abantu bose mu ndege ngo baratunguwe bibaza kuri ibi byari bimaze kuba.

Mu itangazo ATSB yashyize ahagaragara, yavuze ko bishoboka ko batterie yari imbere muri ‘écouteurs’ ariyo yahiye aho kuba zo ubwazo. Umuvugizi w’ ikigo gishinzwe iby’ingendo muri Australia yakomeje avuga ko ibi byabaye tariki ya 19 Gashyantare gusa yanze kuvuga ubwoko bw’izi ‘écouteurs’ n’ikigo cyazikoze.


Izo ecouteurs zamutwitse ku ijosi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa