Kigali

Umugore yazanye icyobo kinini ku kibuno cye nyuma yo kwibagisha ashaka kumera nka Kim Kardashian[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 3256

Umugore w’Umurusiya witwa Velislava Grigorieva wifuje kugira ikibuno kimeze nk’icya Kim Kardashian yahuye n’akaga gakomeye kuko nyuma yo kubagwa,ikibuno cye cyajeho icyobo kinini cyane none arashaka kongera kwibagisha.

Uyu murusiyakazi w’imyaka 40 ukomoka m gace kitwa Sargut yahuye n’uruva gusenya kuko ikibuno cye cyazanye umwobo munini cyane nyuma yo kwifuza kucyongera kugira ngo gikurure abagabo nk’icy’umunyamideli w’umunyamerika Kim Kardashian.

Velislava yashatse kugira ikibuno nk’icya Kim bimubyarira imbwa yiruka

Uyu mugore yavuze ko operation yo kumuha ikibuno cyakataraboneka yakozwe nabi bimusigira uburwayi bukomeye burimo no kuzana urwobo rubi cyane ku kibuno.

Yagize ati “Nyuma yo kubagwa ikibuno,mu gitondo cyakurikiyeho cyatangiye kuzana ibisebe bikomeye, birangira haje icyobo kinini.Muganga yambwiye ko ari ibintu bisanzwe,ariko namaze iminsi 5 mbabara cyane.

Velislava Grigorieva yagiye kwa muganga bamudoda aho yagize urwo rwobo ndetse bamukuramo imisemburo yagombaga gutuma ikibuno cye kibyimba cyane.

Kugeza ubu,uyu mugore Velislava Grigorieva,ntakibasha kugenda,kujya koga cyangwa kurira imodoka ngo ajye ku kazi.

Ibinyamakuru byavuze ko uyu mugore iyo agiye kujya mu ndege agura imyanya 3 kugira ngo ayiryameho ndetse ngo yagurishije imodoka ye kugira ngo abashe kugura imiti.

Abaganga bamubaze bavuze ko babanje kumubwira ingaruka ashobora guhura nazo niyibagisha, arabisinyira.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gukorakora umugore w’umusirikare muri bisi...

Umugabo w’umunya Nigeria yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
19 August 2019 Yasuwe: 6302 2

Umugabo ukina n’inzoka n’undi ukina n’impyisi bateye benshi ubwoba[AMAFOTO]

Ubwoba ni kimwe mu bintu bituma umuntu atakwegera ikintu cyangwa ikiremwa...
19 August 2019 Yasuwe: 5346 1

Umwongereza n’umukunzi we bahanutse kuri Etaje barangirika cyane ubwo barimo...

Umwongereza w’imyaka 30 n’umukunzi we bahuye n’uruva gusenya ubwo barimo...
19 August 2019 Yasuwe: 3434 0

Umugore yahanutse ku manga ubwo yageragezaga kwifata Selfie ahagaze hejuru...

Umugore w’imyaka 27 yahuye n’uruva gusenya ubwo yarimo yifatira aga selfie...
18 August 2019 Yasuwe: 3850 0

Umugabo yafashe ku ngufu Mama we w’imyaka 60

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwa gufata nyina umubyara...
18 August 2019 Yasuwe: 2944 0

Umugore yarokotse urupfu mu buryo bw’amayobera bitera benshi kumirwa nyuma...

Umugore utatangajwe amazina wo mu gihugu cya Canada mu mujyi wa Quebec...
18 August 2019 Yasuwe: 5320 0