Kigali

Umugore yishe umwana we w’uruhinja nyuma yo kubaza Google uko yabigenza

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 October 2018 Yasuwe: 1603

Umugore witwa Jenna Folwell w’imyaka 19 ukomoka Arizona muri USA,yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwica umwana we w’uruhinja wari umaze ukwezi avutse amutaye mu ibasi yuzuye mazi,kubera ko yarize akanga guceceka bituma yitabaza Google ngo imufashe kumenya uko yakwica uyu mwana.

Polisi yo mu gace ka Chandler muri Arizona,yavuze ko basanze muri telefoni y’uyu mugore yari yabanje kubaza urubuga rushakirwaho amakuru rwa Google,uko yakwica umwana birangira amutaye mu ibasi yuzuye amazi arapfa.

Jenna akimara kwica uyu mwana yahise amufata amushyira mu gikapu agita mu nzu ye arangije ahamagara polisi ayibeshya ko hari umuntu umushimuse,ihageze isanga uyu mugore yamaze kwivugana uyu mwana.

Polisi yashinje Jenna kwica umwana we amuhora ko yananiwe kumucecekesha mu gihe we yababwiye ko atazi uko umwana we yapfuye kuko rushimusi yamutwaye,umwana we akamushyira mu myanya y’inyuma.

Polisi ya Arizona yavuze ko muri telefoni y’uyu mugore basanze yamaze umwanya ari gushakisha kuri Google uburyo wakwica umwana byihuse ndetse n’igihe umwana yamara mu mazi ari muzima,aramutse yarohamye byatumye ibyaha bimuhama.

Uyu mugore wishe uyu mwana we ku wa Gatatu w’iki Cyumweru,yemeye ko yabikoze kubera ko uyu mwana we yari yamutesheje umutwe yanze guceceka.


Jenna yishe umwana we w’amezi 4

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhungu n’umukobwa bavukiye mu bitaro bimwe ku munsi umwe bashyingiranywe...

Umuhungu witwa James Barsby n’umukobwa witwa Amy bakoze agashya ko...
22 July 2019 Yasuwe: 2058 1

Zambia: Abakobwa bicuruza bafatiye icyemezo gitangaje abagabo...

Indaya zo mu gace kitwa Mazabuka kari mu majyepfo y’umujyi wa Lusaka...
22 July 2019 Yasuwe: 5877 1

Iceland: Ibifi binini cyane birenga 50 byasanzwe ku mucanga...

Mu gace kitwa Löngufjörur gaherereye mu burengerazuba bwa Iceland hafatiwe...
22 July 2019 Yasuwe: 2376 0

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kugaragara ari hejuru y’ibaba ry’indege yari...

Abashinzwe iby’indege mu gihugu cya Nigeria bari gukora iperereza k’uburyo...
22 July 2019 Yasuwe: 2162 0

Fatoumata wari uri gukora ikizamini cya Leta yafatiwe hagati n’ibise ahita...

Fatoumata Kourouma umunyeshuri w’Umugore wari uri mu kizamini cya Leta muri...
22 July 2019 Yasuwe: 1313 1

Amafoto ya Nsengiyumva "IGISUPUSUPU" ari kwitegereza mu gituza cya Diane...

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 20 nibwo hatangwaga ibihembo bizwi nka...
22 July 2019 Yasuwe: 7508 3