skol
fortebet

Umugore yiyemeje gushyingiranwa n’indege amaze imyaka 5 akunda urukundo rukomeye

Yanditswe: Thursday 17, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Michele Köbke ukomoka mu mujyi wa Berlin mu budage yavuze ko amaze imyaka 5 akunda cyane indege ya Boeing 737-800 kugeza ubwo yifuza gushyingiranwa nayo bakibanira ubuziraherezo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yavuze ko iyi ndege itwara abagenzi amaze imyaka 5 ayikunda cyane ndetse yifuza ko bashyingiranwa akayitetesha.

Michele yabwiye ikinyamakuru The Sun UK ko iyi ndege abona ifite igikundiro ariko ngo gukundana nayo bigoye kubera ko ari imashini rimwe igenda ikamusiga.

Uyu mugore yagize ati “Ndashaka gushyingiranwa n’uyu mukunzi wanjye tukibanira mu nzu ngari [hangar].N’urukundo ruzira uburyarya kandi rutababaza buri umwe.”

Uyu mugore yavuze ko yatangiye gukunda iyi ndege ubwo yayigendagamo bwa mbere mu mwaka wa 2013.Yavuze ko urukundo yakunze iyi ndege rwahise rumushibukamo akibona iyi ndege.Yavuze ko iyi ndege ari cyo kintu cyonyine abona akishima.

Uyu mugore byahishuwe ko afite uburwayi bwa objectophilia butuma umuntu akunda cyane ibintu bidafite ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa