skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 64 yakorewe ubugome bw’indengakamere n’abuzukuru be kubera kurambirwa kumwitaho

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 64 yatoraguwe ku muhanda ubwo yari amaze gutabwa n’abuzukuru be bamushyize mu modoka bakamujyana ibirometero byinshi barangiza bakamuta ku muhanda w’ahantu atazi.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru utavuzwe amazina wavukiye mu gace ka Brusque mu majyepfo ya Brazil,yatawe hanze mu mbeho nyinshi adafite aho kwerekeza n’abuzukuru be babwiye urukiko ko bari barambiwe kumwitaho.

Uyu mukecuru watawe hanze afite ibikapu birimo imyenda ye,yagaragaye mu mashusho yashyizwe hanze n’abamubonye ari kurira ndetse yaka ubufasha byatumye polisi ihiga aba buzukuru be ibashyikiriza ubutabera.

Aba buzukuru babwiye urukiko ko umuryango wabo wari ufite ibibazo by’ubukungu byatumye bananirwa kwita kuri uyu mukecuru ndetse bemeza ko bari barambiwe kumwitaho.

Urukiko rwo muri Brazil rwakatiye aba bazukuru b’uyu mukecuru igifungo cy’imyaka 3 muri gereza kubera ubu bugome bw’indengakamere yakorewe.

Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje imodoka itwaye uyu mukecuru,umushoferi wayo amuta hanze aragenda afungura mu modoka inyuma akuramo ibikapu byarimo uyu mukecuru abita hasi arangije yatsa imodoka arigendera.

Uyu mukecuru yatawe hanze mu ijoro ryo ku wa 13 Nyakanga uyu mwaka,atabwa mu ijoro ryari rikonje aho ubukonje bwageraga kuri 1OC.

Uyu mukecuru yabwiye polisi ko yabanye n’aba buzukuru be ndetse atigeze abanga ariko yabonye bamwuriza imodoka baza kumuta kure y’iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa