skol
fortebet

Umukecuru yafashwe yahishe udusimba tumeze nk’ imbeba 24 munsi y’amaguru ye [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 17, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore w’Umushinwa witwa Wu yakoze agashya afatirwa ku mupaka w’Ubushinwa na Taiwan uherereye mu gace kitwa Kinmen,yahishe udusimba tumeze nk’imbeba (gerbils) 24 munsi y’amaguru ye bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Uyu Wu w’imyaka 60 yaragiye ashaka ijipo ifite ingano nini cyane arangije ashyira utu dusimba tumeze nk’imbeba mu dufuka duto mu buryo bwo kutwambutsa umupaka.

Wu yahuye n’uruva gusenya ubwo umurinzi w’umupaka yabonaga ari kugenda mu buryo budasanzwe,bimutera amakenga aramuhagarika.

Nyuma yo guhagarika uyu mukecuru bamujyanye mu bwiherero bwo kumupaka bamukuramo imyenda basanga yikoreye utu dusimba 24 munsi y’amaguru.

Wu yavuze ko yaranguye utu dusimba mu Bushinwa ashaka kutwinjiza muri Taiwan cyane ko iyo tuhageze aba ari imari ikomeye.

Uyu mukecuru yavuze ko yari atuzaniye inshuti ze zari zidukeneye gusa yirinze kugira uwo avuga mu izina kugira ngo amurinde uburoko.

Uyu mukecuru yavuze ko utu dusimba yari kutugurisha ku iduka rigurisha inyamaswa aho buri kamwe yari kujya ahabwa amafaranga yo mu Bushinwa (Yuan) 50.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa