skol
fortebet

Umukobwa ibibazo byamubaye uruhuri kubera isakoshi yaguze igatera abaturanyi kugwa muri koma(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 17, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’abantu baguye muri Koma “Coma” bajyanwa mu bitaro kubwo gutinya igikapu umukobwa w’umuturanyi wabo yari yaguze gikozwe mu ruhu rw’inzoka ya Pyton.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/10/2017 nibwo umukobwa witwa Ikoma Queen wo muri Nigeria yatangaje ku rukuta rwe rwa Facebook amahano yamugwiririye anagisha inama y’icyo yakora. Mu magambo yo mu rurimi rw’icyongereza, uyu mukobwa yanditse agisha inama yagize ati” ninjiye mu iduka i Port Harcourt, mbona (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Nigeria, haravugwa inkuru y’abantu baguye muri Koma “Coma” bajyanwa mu bitaro kubwo gutinya igikapu umukobwa w’umuturanyi wabo yari yaguze gikozwe mu ruhu rw’inzoka ya Pyton.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/10/2017 nibwo umukobwa witwa Ikoma Queen wo muri Nigeria yatangaje ku rukuta rwe rwa Facebook amahano yamugwiririye anagisha inama y’icyo yakora.

Mu magambo yo mu rurimi rw’icyongereza, uyu mukobwa yanditse agisha inama yagize ati” ninjiye mu iduka i Port Harcourt, mbona amasakoshi menshi afite ibara ry’inzoka ya Python , mbaza ibiciro ndetse nguramo imwe...Nkigera mu rugo abaturanyi babonye iyo sakoshi yanjye bagira ubwoba kugeza ubwo baguye muri koma, ubu ndibaza icyo nakora, n’icyaba giteye ubwoba kuri iyi sakoshi yanjye!?".

Uyu mukobwa wategetswe kwishyura amafaranga y’ibitaro yahisemo kwiyambaza inshuti n’abavandimwe be abicishije ku rukuta rwa Facebook ngo bamugire inama y’icyo yakora kuko we byamuyobeye.

Mu bitekerezo ari guhabwa ni uko agomba kwishyurira ibitaro abantu bagiye muri koma ndetse akagenzura neza niba abaturanyi be bataba barabonye ibintu bidasanzwe kuri iyo sakoshi we atigeze abona.


Birasanzwe ko amasakoshi n’imyambaro , inkweto by’abagore usanga isa n’amabara y’inyamaswa, akenshi inzoka n’ingwe ni amwe mu mabara akunzwe cyane,.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa