skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 19 yashyingiranywe n’umusaza w’imyaka 69 ahabwa urw’amenyo ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Samantha Simpson w’imyaka 19, ukomoka Kansas muri USA, yashyingiranywe n’umusaza witwa JR w’imyaka 62 bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga,baramwibasira karahava.

Sponsored Ad

Uyu mugore Samantha yavuze ko benshi mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bamututse cyane ndetse bita umugabo we mucutse umumpe kubera ikinyuranyo cy’imyaka iri hagati ye na JR.

Samantha yavuze ko uyu mugabo we bahuye afite imyaka 18 ndetse nyuma y’iminsi mike bahise bakundana bemeranya kubana.

Umuryango wa Samantha waramurwanyije ndetse umubuza gushakana n’uyu sekuru ariko abima amatwi ahitamo kwimukira mu nzu ye iherereye ahitwa Berryville muri Arkansas,uyu mugabo we wahawe pansiyo ayimusangamo barashyingiranywa.

Kugeza ubu uyu mukobwa n’uyu musaza ntibari babyara bari gukora ibishoboka byose ngo babashe kubyara dore ko bamaze iminsi babana.

Uyu Samantha yavuze ko iyo ari kugendana n’uyu mugabo we bavuga ngo ni sekuru bikamubabaza cyane ndetse ngo niyo basomaniye mu ruhame bita umugabo we ko asambanya utwana duto.





Ibitekerezo

  • Ariko wagirango uyu mukobwa arengeje imyaka 30 mu maso.Ibyo bakoze nta kibi kirimo.Umusaza cyangwa umukecuru nabo bafite uburenganzira bwo gukora ubukwe n’uwo bashatse.Imana irabyemera.Kereka niba ari ukwibanira gusa nta gikumwe bateye.Ubu se ko Abasaza b’imyaka 90 bategeka igihugu ntihagire ubamagana?Gusaza si icyaha.No kurongora uwo uruta cyane nta kosa ririmo.Duharanire gukora icyo Imana idusaba,dushake Imana cyane,aho kujya mu bintu bitatureba.Ahubwo twamagane abasambanyi,tubereke ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza batazaba muli paradizo dutegereje.Umurimo wo kubwiriza Imana yawuhaye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa