skol
fortebet

Umukobwa yashakanye n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2 yambitswe impeta n’umunyamakuru Iyaremye Yves [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Mutimukeye Joselyne Cadeau yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera ko yakoze ubukwe n’undi musore yasimbuje umunyamakuru Yves Iyaremye waherukaga gutera ivi mu mazi akamusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na benshi ku mbuga nkoranyambaga umunyamakuru wa Imvaho Nshya ,Yves Iyaremye ukorera mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu,yatengushwe bikomeye na Mutimukeye wamwemereye ko azamubera umugore nyuma y’ibyumweru 2 gusa akaba yashyingiranywe n’undi musore witwa Bernard.

Iyaremye usanzwe ari n’umukinnyi wa filime nyarwanda, yatunguriye Mutimukeye ku kiyaga cya Kivu,tariki 11 Gicurasi 2019,atera ivi amusaba ko yazamubera umugore undi nawe ati “Yes”, abona kumwambika impeta y’urukundo.

Nyuma yo kwemeranya kuzabana,urukundo rwa Yves na Joselyne Cadeau rwagurutse nk’ibaba mu muyaga, baratandukana ndetse amakuru atugeraho aravuga ko uyu mukobwa yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’undi musore mu muhango wabaye tariki 27/05/2019.

Mutimukeye na Bernard bazasezerana imbere y’Imana kuwa 31/08/2019 nkuko babitangarije kuri save the Date baherutse gushyira hanze.

Biravugwa ko icyatumye urukundo rwa Iyaremye na Mutimukeye ruzamo rushorera,ari ababyeyi b’uyu mukobwa batashimye ko ashyingiranwa na Iyaremye, bakamutegeka gukundana na Bernard bamenyanye kuva bakiri bato.





Iyaremye wateye ivi ndetse akereka ababyeyi Mutimukeye yatunguwe n’uko yashyingiranywe n’undi musore nyuma y’ibyumweru 2



Mutimukeye ari kumwe na Bernard wamwegukanye

Ibitekerezo

  • akatarabuze m’urutoki n’amakoma pt frl iyaremye

    utazi umugoyi amugowinga inyuma niyiturize ikibuze murutoki ni amakoma

    bariya bana ba hariya si beza kumutima nubwo isura ari ok uburaya bwaraboretse imana izagushumbusha

    Abantu nibagire ubwenge bamenye ko umuntu, apfukamira IMANA yonyine, naho biriya bihaye uretse kubatesha agaciro.nokubatera ikimwaro ntakindi kirimo ninko kuramya nyabingi

    Narumiwe koko ahaaaa isi iragoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa