skol
fortebet

Umuntu wari ukuze kurusha abandi bantu ku isi Yapfuye

Yanditswe: Friday 20, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Celino Villanueva Jaramillo, umusaza wo muri Chile wafatwaga nkaho ariwe umaze imyaka myinshi ku Isi yitabye Imana azize gukomereka Ibihaha akaba yitabye Imana afite Imyaka 121 y’amavuko.
Yitabye Imana kuri Uyu wa Gatatu nyuma y’igihe kitarikirekire yari amaze akomeretse ndetse anitabwaho n’abaganga, kugira ngo Villanueva akomereke igihaha yahanutse ku gitanda yitura hasi agwira imbavu.
Ubwo yavunikaga imbavu itatu, rumwe muri zo rwavunitse rugana imbere rukomeretsa igihaha guhera icyo gihe (...)

Sponsored Ad

Celino Villanueva Jaramillo, umusaza wo muri Chile wafatwaga nkaho ariwe umaze imyaka myinshi ku Isi yitabye Imana azize gukomereka Ibihaha akaba yitabye Imana afite Imyaka 121 y’amavuko.

Yitabye Imana kuri Uyu wa Gatatu nyuma y’igihe kitarikirekire yari amaze akomeretse ndetse anitabwaho n’abaganga, kugira ngo Villanueva akomereke igihaha yahanutse ku gitanda yitura hasi agwira imbavu.

Ubwo yavunikaga imbavu itatu, rumwe muri zo rwavunitse rugana imbere rukomeretsa igihaha guhera icyo gihe ahita ajyanwa mu bitaro kwitabwaho n’abaganga kuburyo bizeraga ko bagomba kumwitaho kugeza akize neza ariko byabaye iby’ubusa kuko umunsi ku w’undi yarushagaho kugenda aremba cyane kugeza apfuye.

Ku mugoroba wo kuwa Gatanu nibwo byatangiye kugaragaza ko ubuzima bw’uyu musaza bugeze habi, ndetse nta n’amahirwe ahagije agifite yo gukira, abaganga n’abari bamurwajije niko gutumaho uwihaye imana ngo aze abafashe ku musezeraho bwanyuma bamushira mu maboko y’Imana.

Uyu musaza yavutse ku wa 25 Nyakanga 1896 ariko ntiyigeze ashyirwa mu gitabo cy’abaciye agahigo ku isi ( Guinness des records) kubera ko habuze ibyemezo bigaragaza neza ko yavutse muri uwo mwaka.

umukobwa wa Marta Ramírez uzwi ku izina rya Ivonne Morales, niwe wariwariyemeje kwita kuri uyu musaza ubwo yari akiri mu kigero cy’imyaka 99,amurinda ko yajyanwa mu kigo gishinzwe ku barera kuko yabonaga ko aramutse ajyanwemo yahita apfa vuba.

Celino Villanueva Jaramillo, yakuze akora akazi kajyanye n’iby’ubuhinzi akaba atarigeze ashaka umugore na rimwe, kugeza ubu akaba yari umwe mu bakambwe baramye igihe kirekire kuko yafatawaga nkaho ariwe ukuze kurusha abandi bose yavutse muw’1896.

Umuhango wo ku musezera bwanyuma uzaba ejo kuwa Gatanu taliki 20 Mata 2018 mu irimbi rya Mehuín riherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Chile.

Ibitekerezo

  • Iyo ntekereje ko nzasaza nkapfa birambabaza cyane.Mbona ABASAZA bafite imyaka 70 nkagira ubwoba.Cyokora ibyo byatumwe nsoma Bible cyane kugirango nshake umuti wo gusaza no gupfa.Muli Bible nabonyemo umuti w’urupfu no gusaza.Abantu bumvira imana,izabazura ku munsi w’imperuka,ibahembe ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Muli iyo paradizo,ntabwo bazongera gusaza,bazahora ari abajene (Yobu 33:25).Ibi byatumye na none nshaka imana cyane,nyiharira igihe kinini cyo kubwiriza abantu ngo nabo bashake imana,kubera ko nasanze abakristu nyakuri bose bagomba kwigana Yesu nabo bakajya mu nzira kubwiriza ibyerekeye imana (Yohana 14:12).Nkora akazi gasanzwe kugirango mbeho,ariko ngashaka n’imana cyane nkuko Yesu yasize abidusabye muli Matayo 6:33.Nguwo umuti w’urupfu no gusaza.Nubwo byatinze,bizaba nta kabuza.Soma Habakuk 2:3.Nkuko Yesu yabidusabye muli Matayo 10:8,tugomba gukorera imana ku buntu tudasaba amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa