Umuntu wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi yapfuye

15 April 2017. | Udushya | 6 Ibitekerezo | Nsanzimana Ernest
  • Umuntu wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi yapfuye

Emma Morano, umutaliyanikazi wari ushaje kurenza abatuye Isi bose yitabye Imana ku myaka 117.

Morano yavutse tariki 29 November 1899, niwe muntu rukumbi wari usigaye ku Isi mu bavutse mu mwaka y’ 1800.

Uyu mukecuru yavugaga ko kurya amagi 3 buri munsi biri mu byamufashije kuramba ku Isi.

Morano yaguye aho yari atuye mu majyaruguru ya Verbania.

Umudogiteri w’ imyaka 27 witwa Carlo Bava witaga kuri uyu mukecuru yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko Morano yaryaga imboga inshuro nkeya cyane.

Morano yavugaga ko kuramba kwe abikesha kuba yarafashe icyemezo cyo kutabana n’ umugabo nyuma ’umwaka umwe apfushije umwana we wari ufite imyaka itandatu y’ amavuko. Hari mu mwaka w’ 1938.

Nyuma Nyakwigendera yakundanye n’ umusore aza kwicwa mu ntambara ya Mbere y’ Isi kuva ubwo yumva abagabo bamuvuye ku nzoka.

Morano yakoze akazi ageza ku myaka 75, Yavuze ko yanze kongera gushaka umugabo kuko yumvaga adashaka kuganzwa n’ umuntu uwo ari we wese.

Ibitekerezo
  • MyPassion

    damasi
    18 April 2017 - Musubize

    Abantu bakuze no mu rwanda barahari cyane,uzaze muri za nyamagabe hari irengeje 120!kandi arya ibisanzwe rwose!

  • MyPassion

    Theogene
    17 April 2017 - Musubize

    Ariko Mwagiye Mubanza Mugakora Reseach Mugashyiraho Ibyo Mwagenzuye Muze Mbereke Nyogokuru Wanjye Ufite 121 Hano Murwanda Hari Benshi Bamuruta Kure

  • MyPassion

    Manas
    16 April 2017 - Musubize

    Mudushacyire Umunyarwanda Ufite Imyaka Myinshi

  • MyPassion

    kalim
    16 April 2017 - Musubize

    aragapfa uko yagapfuye ubuse hano murwanda mubyaro ntihari abakecuru nabasaza barengeje120 muzaze mbabereke mureke kwirirwa mwireba gusa mugaramye mubiro muterura ibyomubinyamakuru murakarya amateke mabisi mujye mugera kuri terrain

  • MyPassion

    claude
    16 April 2017 - Musubize

    Pasi uvuze ukuri kandi aba nibo basohora izi nkuru .uumuhinde ufite imyaka 175 we ubwe yivugiye ko yashatse urupfu akarubura ngo ahari ubanza atazapfa none ngo MORANO niwe mukuru?

  • MyPassion

    Pasi
    16 April 2017 - Musubize

    Mujye mukora research
    Ngo niwe wenyine wavutse muri za 1800
    Ubwo se mwiyibagije ko hari umuhinde ufite 175?
    Hari nabandi no mu Rwanda barahari

Tanga Igitekerezo