skol
fortebet

Umupasiteri warufite ubutumire bw’Imana yagerageje kuguruka abakirisito be bareba bimuviramo kuvunikagurika mu buryo buteye ubwoba

Yanditswe: Monday 21, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umupasiteri witwa Nwanga Gwranja wo mu rusengero Labourers Assembly muri Kenya, yarokotse hamana nyuma yo gusohora abakirisitu be bose yigishaka ati”ngiye gukoresha aya mababa nakoze ubundi nguruke njye muri yeruzaremu mubireba kugira ngo muzambere abahamya bazahamiriza isi yose”, niko kurira igiti kirekire maze agurutse aruhukira hasi maze avunika ibice byose by’umubiri,ndetse akaba yahise ajyanwa mu bitaro.
Uyu mupasiteri yari yiriwe azenguruka avuga ko agiye kuguruka ajye I yeruzaremu (...)

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Nwanga Gwranja wo mu rusengero Labourers Assembly muri Kenya, yarokotse hamana nyuma yo gusohora abakirisitu be bose yigishaka ati”ngiye gukoresha aya mababa nakoze ubundi nguruke njye muri yeruzaremu mubireba kugira ngo muzambere abahamya bazahamiriza isi yose”, niko kurira igiti kirekire maze agurutse aruhukira hasi maze avunika ibice byose by’umubiri,ndetse akaba yahise ajyanwa mu bitaro.

Uyu mupasiteri yari yiriwe azenguruka avuga ko agiye kuguruka ajye I yeruzaremu kureba Yezu Christ kuko ngo agiye kugaruka bwa kabiri ,ndetse yatangaje ko n’impamvu yahisemo kuguruka ,ari ukubera ko yakiriye ubutumire bw’Imana mu nzozi niko kubyuka atanguranwa n’isaha Yezu ari bugerere muri Yeruzaremu.

Bamwe mu bakirisitu be bakaba batangaje ko yatangiye abivuga bagirango ni imikino ,niko kuza mu rusengero yambaye amababa y’amakorano ndetse abasaba kumuherekeza aho yavugaga ko agiye kugurukira mugiti kirerekire cy’inturusu kuko yarafite ubutumire bw’Imana.

Abantu batandukanye nyuma yo kurira igiti bakaba baratangiye kuvuga ko agiye kwiyahura aho we yanze kumanuka ahubwo avuga ko nta wahagarika isezerano ry’Imana yamuhaye ,ndetse ko agomba kuguruka akajya i Yeruzaremu anavuga ko ahubwo bari kumutinza kugenda kandi Imana yamuhaye isaha.

Niko kuguruka maze aruhukira hasi aravunagurika Imana ikinga akaboko ntiyapfa aratabarwa, abantu bakaba batangiye kwibaza ibiri gutera abavugabutumwa bo muri Afurika .

Ibitekerezo

  • ndumiwe pe ubu ni ubueyobe bukomeye kuko nubwo tuzaguruka ntawe uzi umunsi nigihe kandi namababa tuzagurukisha nntiturayamenya ntanubwo aritwe tuzayimbika tuzayambikwa igihe nikigera maze tuguruke uyu mupasiteri rero yabyumvise nabi rwose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa