skol
fortebet

Umupasiteri yapfuye arimo kugerageza guca agahigo gakomeye gafitwe na Yesu

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Alfred Ndlovu ukomoka muri Afurika y’Epfo yapfuye ahitanywe n’inzara nyuma y’iminsi 30 yari amaze atarya ashaka gukuraho agahigo ka Yesu ko kumara iminsi 40 n’amajoro 40 atarya atananywa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyitwa Buzz South Africa cyavuze ko pasiteri Alfred Ndlovu yavuye mu rugo kuwa 17 Kamena ahita yihina mu gihuru cyari hafi y’iwe nkuko Yesu yabigenje,arangije arasenga,ariyiriza karahava gusa nyuma y’ukwezi kumwe gusa amasengesho ye ntiyamutabaye kuko yapfuye yishwe n’inzara.

Ndlovu wari wenyine muri iki gihuru,yapfuye yishwe n’inzara umurambo we ubonwa bwa mbere n’umugenzi wahise ahamagara polisi.

Uyu mupasiteri yari azwi na’umuryango we ndetse n’abayoboke be ko yari umuntu uyoborwa n’umwuka ndetse ngo yizeraga ko ukwizera kwe kwakwimura imisozi.Urupfu rwe rwatunguye abayoboke be.

Umwe mu bagize umuryango we yagize ati “Yari umugabo uyoborwa n’umwuka cyane.Birababaje kuba yapfuye muri ubu buryo.pasiteri yari afite ubuzima bwiza ndetse yari umusaza witangiraga itorero atitaye ku myaka ye.”

Nubwo Ndlovu yapfuye adakuyeho agahigo ka Yesu,yagerageje cyane kuko yabuze iminsi 10 gusa kugira ngo abigereho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa