skol
fortebet

Umupolisikazi w’uburanga yafatiwe mu cyuho asambanira mu birori yaboneyemo akayabo k’amafaranga bimuviramo kwirukanwa[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Khafi Kareem wari umupolisi mu Bwongereza ashinzwe gusemurira abakora iperereza ku muco wo gukata ibice by’ ibanga by’ abakobwa yasezerewe mu kazi nyuma yo kurenga ku mabwiriza agafatirwa mu cyuho asambana.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’ imyaka 29 yakoraga mu Bwongereza ariko avuka mu gihugu cya Nigeria. Yasabye ku kazi uruhushya rudahemberwa araruhabwa yanditse asaba uruhushya rwo kuzitabira big brother Africa (BBA) bararumwima abirengaho ajya kuyitabira.

Khafi Kareem yagiye muri ibi birori byatangiye tariki 30 Kamena yitwara neza anahabwa ibihembo. Gusa kuko muri ibi birori haba hashyizwe ibyuma bifata amashusho ahantu hose uyu mugore yagaragaraye inshuro zirenze imwe asambana n’ umunyemari bari bakundanye witwa Ekpata Gedoni w’ imyaka 31.

Bwa mbere basambanye tariki 20 Nyakanga, bongera gusambana tariki 23 Nyakanga kandi aho hose ibyuma bifata amashusho byarabafashe.

Kareem azi kuvuga neza Igifaransa, Igitaliyani n’ Ikiyoruba kivugwa muri Nigeria. Yahembwaga ibihumbi 30 by’ amayero ku mwaka.

Abapolisi bakoranaga bavuga ko akwiye kwirukanwa bakavuga ko yasebeje umwuga wabo.

Khafi Kareem yagaragaye ku ruguga rwamamaza Big Brother Africa ari kubyina anaririmba yambaye imyenda ya Polisi, yongera kugaragara ahabwa igihembo nk’ umuntu wahize abandi mu kubyina no kuririmba.

Umuvugizi wa metropolitan police mu Bwongereza yavuze ko ibyo uyu mugore yakoze binyuranyije n’ amahame y’ ikinyabupfura mu mwuga wa polisi.

Khafi Kareem yigeze kuvuga ko impamvu yatumye ajya muri polisi ari ukugira ngo aryane ivanguraruhu kuko yigeze kubona ikibazo cy’ ivangura ubwo yari afite imyaka 16 akabona inzego za polisi zikirengagiza. The Sun yatangaje ko uyu mugore avuga ko yagiye muri polisi kugira ngo azagaragaze itandukaniro.

Kareem avuga ko ibihumbi 50 by’ amayero yahembwe na Big Brother Africa azabikoresha ibintu bitatu, gutoranya abakinnyi ba filime, gutegura ibitaramo byo kugaragaza ahantu nyaburanga mu gihugu cye no gufasha abakene.

Ibitekerezo

  • Anyibukije umugore twakoranaga muli Bank of Kigali nawe wirukanwe kubera gusambana,ndetse agatandukana n’umugabo we.Nubwo iki cyaha gikorwa n’abantu nyamwinshi muli iyi si,giteza ibibazo byinshi cyane: Gufungwa,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Nkuko Yesaya 48 umurongo wa 18 havuga,turamutse twumviye Imana nibwo twagira amahoro gusa.Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka. It is a matter of time.Niwo muti w’ibabazo biri mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa