skol
fortebet

Umusore n’umukunzi we bakubiswe inkoni nyinshi ku karubanda bazira guhoberana mu ruhame kandi ari abayisilamu [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 31, Jan 2019

Sponsored Ad

Ingimbi n’umwangavu bakomoka mu gihugu cya Indonesia ,bakubiswe inkoni nyinshi bazira kwica amategeko y’idini ya Islam,ubwo bahoberanaga mu ruhame kandi bibujijwe.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa n’umukunzi we bafite imyaka 18 bishe amategko y’igitabo cy’idini ya Islam cya sharia,bahoberanira imbere y’abantu,byabaviriyemo gukubitwa ibiboko 17 buri umwe imbere y’abantu birangira babaye intere.

Aba bombi bakubiswe ibi biboko nyuma yo kuva muri gereza bari bamazemo ukwezi nyuma yo gufatwa bari guhoberanira mu ruhame.

Uyu mukobwa wigaga muri kaminuza we n’umukunzi we bakubitishijwe umugano bazira kugaragaza urukundo rwabo mu ruhame cyane ko sharia ivuga ko abantu bagomba guhoberanira mu ruhame ari umugabo n’umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko.

Aba bombi bajyanwe imbere y’imbaga y’abantu ku musigiti batangira gukubitwa ibiboko by’umugongo bambaye amakanzu rubanda ruri kubafata amafoto n’amashusho.

Mu kwezi gushize abahungu 2 bafashwe bari gusambanya umwana muto,babajyana ku karubanda babakubita inkoni 100 buri umwe.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa