skol
fortebet

Umusore yari agiye kwica Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Umusore w’ Umwongereza ukiri muto witwa Na’’mur Rahman yashinjwe icyaha cyo gucura umugambi wo kwica Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Theresa May mu gitero cyagabwe ‘10 Downing Street’.

Sponsored Ad

Uyu musore kuri ubu ufite imyaka 20 y’ amavuko yafashwe mu Ugushyingo kwa 2017, mu rukiko rwo mu murwa mukuru London, ubushinjacyaha bwavuze ko Na’’imur Rahman yashatse kuvugwa mu itangazamakuru yinjiye mu ngoro ya Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza ubwo yari agiye kugirana ikiganiro n’ abanyamakuru.

Umushinjacyaha Mark Heuwood yaravuze ngo "Mbere y’ uko atabwa muri yombi yatekerezaga ko agiye kugera ku nzozi ze, izo nzozi nta zindi ni ugukorera igitero cy’ ubwiyahuzi ahitwa ‘Downing Street’ "

Umugambi wa Rahman waburijwemo n’
Abashinzwe umutekano nyuma yo gutahura ko uyu musore abarizwa mu ntagondwa z’ abayisilamu Islamic States.

"Ngiye kugerageza kwica Theresa May," Ubu ni ubutumwa Rahman yandikiye polisi kuri Telegram.

Rahman yirukankiye ku rugi rw’ inzu Theresa May yarimo agiye gushwanyaguza umutwe we. Ibi yari yabitumwe na nyirarume uba Syria uba muri ISIS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa