Kigali

Umuyobozi yari yahigiye kumira imbeba, ubwo Barcelona yakinaga na Paris St Germain

Udushya   Yanditswe na: 13 March 2017 Yasuwe: 3293

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mont-de-Marsan uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bufaransa, yari yatangaje ko ikipe ya Barca niramuka itsinze PSG azamira imbeba.

Charles Dayot asanzwe ari umuyobozi ukomeye kandi wubashywe mu bafana ba PSG. Yanditse ku rukuta rwa Facebook, agaragaza ko ubuhanganjye bwa Barcelona budashobora kuyifasha gutsinda PSG uko byagenda kose.

Abamukurikirana bamusabye gushyiraho intego maze uyu muyobozi ahamya ko Barcelona n’itsinda PSG azamira imbeba ku mugaragaro.

Yanavuze ko azatora Jean-Luc Mélenchon, umunyepolitiki ukunze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agatsindwa, ndetse akaba ashobora no kuzongera akiyamamariza kuyobora mu matora ataha.

Mu mukino wayo wa mbere ikipe ya PSG yari yatsinze Barcelona ibitego 4-0.Mu mukino wa kabiri iyi kipe yaje gutsindwa ndetse ihita inava mu irushanwa kuko Barcelona yayitsinze ibitego 6-1.

Nyuma y’itsinzwi, uyu muyobozi ntiyongera kuvuga yakomeje guceceka atifuza uwamwishyuza intego yashyizeho. Bamwe mu bakurikirana ku mbuga nkoranyambaha bakomeje kumusaba ko yamira imbeba nk’uko yabivuze.

Inshuti ze zafi zatangaje ko uyu muyobozi yahishuye ko atazatora Jean-Luc Mélenchon ariko ku kijyanye no kurya imbeba ntiyagira icyo abivugaho.

Kugeza ubu, abantu bagera ku bihumbi 200 bamaze kwandika ubusabe bavuga ko umukino FC Barcelone iherutse gutsindamo PSG ibitego 6-1 wasubirwamo kuko umusifuzi wo mu Budage Deniz Aytekin yakozemo amakosa menshi.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukunzi wa Drake yagaragaye yambaye umwenda ugaragaza ubwambure...

Umukunzi wa Drake uzwi ku mazina ya Lateysha Grace yagaragaye yambaye...
20 April 2018 Yasuwe: 2833 0

Umuntu wari ukuze kurusha abandi bantu ku isi Yapfuye

Celino Villanueva Jaramillo, umusaza wo muri Chile wafatwaga nkaho ariwe...
20 April 2018 Yasuwe: 1065 1

Umukobwa ukomeje kugaragaza ko atewe ishema n’umusaza bakundana umurusha...

Rahab Kimani ukomoka muri Kenya ubu akaba yibera muri Leta zunze ubumwe...
20 April 2018 Yasuwe: 2112 1

Dore ubukwe bw’akataraboneka hanyanyagijwemo amafaranga karahava[AMAFOTO]

Bitewe n’ibyo umuherwe yakoreye mushiki we mu bukwe, abaturage batangiye...
20 April 2018 Yasuwe: 3240 1

Umugabo yaciye umugore we inyuma bituma yiyahurana n’abana be...

Urujijo ku rupfu rw’umugore n’abana be bose basanzwe bapfiriye mu nzu...
19 April 2018 Yasuwe: 2998 0

Umukobwa ukora mu ndege yifotoje yambaye ubusa ahita atangaza ko agiye...

Umukobwa ukora mu ndege ya British Airways witwa Laura Birbeck w’imyaka 27...
19 April 2018 Yasuwe: 7195 2