skol
fortebet

Umuyobozi yari yahigiye kumira imbeba, ubwo Barcelona yakinaga na Paris St Germain

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mont-de-Marsan uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bufaransa, yari yatangaje ko ikipe ya Barca niramuka itsinze PSG azamira imbeba.
Charles Dayot asanzwe ari umuyobozi ukomeye kandi wubashywe mu bafana ba PSG. Yanditse ku rukuta rwa Facebook, agaragaza ko ubuhanganjye bwa Barcelona budashobora kuyifasha gutsinda PSG uko byagenda kose.
Abamukurikirana bamusabye gushyiraho intego maze uyu muyobozi ahamya ko Barcelona n’itsinda PSG azamira (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Mont-de-Marsan uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bw’igihugu cy’u Bufaransa, yari yatangaje ko ikipe ya Barca niramuka itsinze PSG azamira imbeba.

Charles Dayot asanzwe ari umuyobozi ukomeye kandi wubashywe mu bafana ba PSG. Yanditse ku rukuta rwa Facebook, agaragaza ko ubuhanganjye bwa Barcelona budashobora kuyifasha gutsinda PSG uko byagenda kose.

Abamukurikirana bamusabye gushyiraho intego maze uyu muyobozi ahamya ko Barcelona n’itsinda PSG azamira imbeba ku mugaragaro.

Yanavuze ko azatora Jean-Luc Mélenchon, umunyepolitiki ukunze kwiyamamariza kuyobora u Bufaransa agatsindwa, ndetse akaba ashobora no kuzongera akiyamamariza kuyobora mu matora ataha.

Mu mukino wayo wa mbere ikipe ya PSG yari yatsinze Barcelona ibitego 4-0.Mu mukino wa kabiri iyi kipe yaje gutsindwa ndetse ihita inava mu irushanwa kuko Barcelona yayitsinze ibitego 6-1.

Nyuma y’itsinzwi, uyu muyobozi ntiyongera kuvuga yakomeje guceceka atifuza uwamwishyuza intego yashyizeho. Bamwe mu bakurikirana ku mbuga nkoranyambaha bakomeje kumusaba ko yamira imbeba nk’uko yabivuze.

Inshuti ze zafi zatangaje ko uyu muyobozi yahishuye ko atazatora Jean-Luc Mélenchon ariko ku kijyanye no kurya imbeba ntiyagira icyo abivugaho.

Kugeza ubu, abantu bagera ku bihumbi 200 bamaze kwandika ubusabe bavuga ko umukino FC Barcelone iherutse gutsindamo PSG ibitego 6-1 wasubirwamo kuko umusifuzi wo mu Budage Deniz Aytekin yakozemo amakosa menshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa