skol
fortebet

Umwana yatunguye Papa Francis amukuramo ingofero [amashusho]

Yanditswe: Thursday 23, Mar 2017

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 witwa Estella Westrick yageze i Roma aho yagiye gutembera umuryango we ukamujyana guhura na Papa Francis. Uyu mwana mu gihe yasuhuzanyaga na Papa yahise amukuramo ingofero ye ahora yambaye.
Uyu mwana yari ateruwe n’umwe mu bantu bakora kwa Papa, agirango basuhuzanye. Papa yasomye uyu mwana ku itama umwana nawe amwiba umugono ahita ashikuza mu mutwe ingofero Papa ahora yambaye izwi nka zucchetto, iya Papa y’ umweru, ni mu gihe abakaridinali, abasenyeri n’abandi (...)

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 witwa Estella Westrick yageze i Roma aho yagiye gutembera umuryango we ukamujyana guhura na Papa Francis. Uyu mwana mu gihe yasuhuzanyaga na Papa yahise amukuramo ingofero ye ahora yambaye.

Uyu mwana yari ateruwe n’umwe mu bantu bakora kwa Papa, agirango basuhuzanye. Papa yasomye uyu mwana ku itama umwana nawe amwiba umugono ahita ashikuza mu mutwe ingofero Papa ahora yambaye izwi nka zucchetto, iya Papa y’ umweru, ni mu gihe abakaridinali, abasenyeri n’abandi bambara iyi ngofero bo bambara andi mabara.

Nk’uko CNN ibitangaza, uyu mwana ukomoka muri Atlanta yaje i Roma gusura se umubyara muri batisimu witwa Mountain Butorac. Uyu mwana akimara kwambura Papa ingofero ye abari aho bose basetse na Papa ubwe arimo nk’uko amashusho abigaragaza

Reba mu mashusho uko byagenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa