skol
fortebet

Uyu mupasiteri yishe umukobwa yararimo amukoreraho ibitangaza[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Umushumba Lethabo Rabalango w’itorero Mount Zion General Assembly riherereye muri Afrika yepfo mu mugi wa Polokwane yatashye yubitse umutwe nyuma yo gusebera imbere y’abakristu ubwo yiyemezaga ibitangaza imbere y’abakirisitu yagera mukubishyira mubikorwa agatamazwa.

Sponsored Ad

Uyu mushumba yiyemereye imbere y’abakiristu ahagarariye maze afata umukobwa ukiri muto maze amurambika indangururamajwi nini hejuru y’inda maze akamwizeza ko ntacyo ari bube kandi ko ari ntaburibwe namba aribwigere yumva, kugeza magingo aya uyu mwali yamaze gushiramo umwuka.

Pasiteri Lethebo Rabalango yariyateguye ijoro ryo kuramya no guhimbaza mu rusengero ruherereye I Polokwane aho yigishaga kubijyanye n’imbaraga n’ubushobozi bw’umwuka wera ari nazo yavugaga ko zafashije Yesu kristo kugenda hejuru y’amazi anababwira ko nta kidashoboka iyo wizeye.

Nibwo yahitaga ahamagara umwe mubakobwa bari bafashijwe baramya banahimbaza ahita umusaba kuryama hasi ako kanya. Yahise akomerezaho ahamagara abadiyakoni guterura indangururamajwi ingana umusozi maze abasaba kuyimugereka kunda maze amwizeza ko ibiro byayo ntabyo aribwigere yumva.

Ibyo pasiteri ntibyamuhagije kuko yahise yurira iyo ndangururamajwi yariri hejuru y’uyumwana muto nawe utakororaga cyangwa acire kuko byagaragaraga ko yamaze gupfa.

Amaze kwicara hejuru y’indangururamajwi yarikiri hejuru y’uyu mukobwa utari ugisereganya kuko cyari kimumaze ho iminota itanu, pasiteri yahagurutseho asaba abadiyakoni kumukuraho iyo ndangururamajwi ariko umukobwa ntiyabashije no gusereganya kuko yasaga nuwamaze kumana n’ubutaka.

Abantu babangutse bahise baza bihuse bagerageza kumufasha bamuha umwuka nubundi bufasha bw’ibanze uretse ko nta nicyo byabafashije cyane maze bahita bamujyana ku bitaro.

Ibyo bimaze kuba, pasiteri yahise yihutira kunenga umukobwa anamushinja kwizera guke bitumye ananirwa kunesha ikintu gito.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa