skol
fortebet

Wa mugore wanyuze mu kibuga yambaye ubusa ku mukino wa nyuma wa Champions League yemeje ko bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bamusabye urukundo

Yanditswe: Sunday 09, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Kinsey Wolanski w’imyaka 22 ukomoka mu Burusiya uherutse guca ibintu ku isi yose kubera ukuntu yaciye mu kibuga yambaye ubusa mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uheruka kubera I Madrid,yavuze ko ari kubikuramo amafaranga ndetse ngo arifuza kureka akazi ko kwifotoza yambaye ubusa ku myaka 30.

Sponsored Ad

Kinsey Wolanski yavuze ko uyu mukino we watunguye benshi watangiye kumubyarira amafaranga aho bivugwa ko yinjije akayabo ka miliyoni 3,8 by’amapawundi kubera ukuntu Instagram ye yahise ikurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2 kandi mbere y’uko yiruka mu kibuga yambaye ubusa yari afite ibihumbi bisaga 300 gusa.

Yagize ati “Ndashaka ko mu myaka 30 nzaba mfite amafaranga menshi ku buryo nzahita ndeka ibyo kwifotoza nambaye ubusa kandi kwiruka mu kibuga nambaye ubusa mu mukino wa Champions League bizabimfashamo.Ndashaka kwifotoza amafoto menshi nambaye ubusa kugira ngo nizigamire amafoto menshi.

Nkiri muri gereza nyuma yo kwiruka mu kibuga,nari mfite abankurikira kuri Instagram bagera kuri 300 ariko nyuma naje kugira abarenga miliyoni 2 mu masaha make cyane.Icyo gikundiro ntabwo wakigura.

Nagize amahirwe yo kwamamara,mbona amahirwe menshi y’akazi henshi gusa nta muntu n’umwe nababaje kuko kwari ukwishimisha gusa.Guca mu kibuga nambaye ubusa nicyo kintu cyiza kurusha ibindi nakoze mu buzima bwanjye.”

Kinsey Wolanski yavuze ko bamwe mu bakinnyi ba Liverpool batangiye kumukurikira kuri Instagram ndetse ngo hari abamwandikiye bamusaba ko yabababera umukunzi.

Yagize ati “Ntabwo ndi butangaze amazina yabo ariko hari bamwe mu bakinnyi ba Liverpool banyandikiye bansaba ko turyamana.Umwe yanyoherereje utu emoji twinshi,undi ambwira ko yambonye ku kibuga.Ntabwo nari mbazi nababonye ari uko ndebye profile zabo.Ntabwo nasubije ubutumwa bwabo kubera ko mfite umukunzi.”

Icyatangaje benshi ni uko se wa Kinsey Wolanski ari umwe mu bashinzwe umutekano mu mujyi wa Los Angeles [sheriff in the LAPD].

Wolanski yavuze ko yafashe umwanzuro wo kwiruka mu kibuga yambaye ubusa nyuma yo gusabwa n’umukunzi we kwamamaza urubuga rwa filimi y’urukozasoni ndetse ngo mbere yo kwinjira mu kibuga yahaye telefoni umufana wa Liverpool amufata amafoto na Video nyuma aza kuyimuha afunguwe nyuma y’amasaha 5.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa