skol
fortebet

Zambia hakozwe ikinyobwa gituma abagabo bagira ubushake bukabije bwo gutera akabariro bakabira n’ibyuya

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

Abayobozi b’igihugu cya Zambia basabye ko hakorwa iperereza ryimbitse ku kinyobwa cyitwa Natural Power giherutse gukorwa ariko kikaba gituma abagabo bagira ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ngo gituma ibitsina by’abagabo bimara igihe kinini bifashe umurego.

Sponsored Ad

Iki kinyobwa gitera imbaraga n’ubushake bukabije bwo gukora imibonano mpuzabitsina umugabo wese ugisomyeho ndetse ngo iyo atabonye umugore bayikorana,kimara amasaha menshi gihagaze.

Iki kinyobwa cyahagaritswe muri Uganda kuwa 28 Ukuboza 2018 n’ikigo cyaho gishinzwe ubuziranenge, nyuma yo kwakira ikirego cy’umugabo wavuze ko nyuma yo kukinywa yabize ibyuya byinshi ndetse agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwamaze amasaha 6.

Iki kinyobwa gikoranywe imiti ivura ubushake buke bwo gutera akabariro ariyo mpamvu umugabo usomyeho ahita atangira kwifuza umugore,akabira ibyuya ndetse ngo ubu bushake bwo gutera akabariro,bumara igihe kinini,igitsina cyafashe umurego cyane.

Ikigo cya Zambia gishinzwe Ubuziranenge, cyavuze ko cyatangiye gusuzuma ibyifashishwa mu gukora iki kinyobwa gituma abagabo bahemuka ndetse bakamara amasaha bashaka gukora imibonano mpuzabitsina aho bazatangariza abantu umwanzuro mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa