skol
fortebet

Zimbabwe: Umurobyi yishwe n’ingona yabanje kumuca igitsina

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Umurobyi wo mu gihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yaterwaga n’ingona ari mu kazi ke,iramwica ariko yabanje kumuca igitsina nkuko ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi byabitangaje.

Sponsored Ad

Uyu mugabo witwa Paul Nyamhanza yari kumwe n’umuvandimwe we barimo kuroba hanyuma ingona irabatera niko kumufata iramwica nyuma yo kumuca igitsina.

Paul Nyamhanza w’imyaka 27,utuye mu mujyi wa Harare, yiciwe n’iyi ngona mu gace kitwa Beatrice mu ntara ya Mashonaland iherereye ku birometero 54 uvuye mu mujyi wa Harare.

Ubwo abashinzwe kurinda inyamaswa babonaga umurambo wa Nyamhanza kuri uyu wa Kane,basanze ingona yamuciye igitsina.

Umuyobozi wa polisi muri Mashonaland witwa Tendai Mwanza yasabye abarobyi kuroba mu mazi asanzwe abamo ingona kuko zishobora gukomeza kubica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa