Dore amagambo ukwiye kubwira uwo ukunda niba wifuza gusazana na we

29 January 2017. | Urukundo | 7 Ibitekerezo |
  • Dore amagambo ukwiye kubwira uwo ukunda niba wifuza gusazana na we

Mu rukundo habamo amasomo menshi ushobora kwigiramo kuko urukundo nyarwo rurangwa n’udushya. Ni yo mpamvu buri gihe duhora dushaka ibyaduteza imbere mu rukundo ari nayo mpamvu ugomba kumenya amwe mu magambo wakoresha ukarushaho gushimisha umukunzi wawe.

Dore urugero rw’amwe muri ayo magambo.

1.Aho uzaba hose nzaba ndi kumwe nawe:

Wari wabwirwa iri jambo ngo wumve ukuntu riryoha? Si ugupfa kurivuga gusa kuko riraremereye. Kubwira umuntu ngo nzaba aho uzaba uri hose ni iby’agaciro gakomeye by’umwihariko ku bantu bakundana.
Ni byiza kuribwira umukunzi wawe kenshi muri ahantu hatuje, mwishimye atari mu bibazo kugirango adakeka ko ari bya bindi bisanzwe byo kwihanganisha uwagize ibibazo wese.

2.Uri uw’agaciro kenshi kuri njye:

Ubusanzwe tuzi ko hari ibintu twita iby’agaciro kenshi nk’amabuye y’agaciro urugero nka zahabu n’ifeza rimwe na rimwe hakaza n’amaafaranga menshi, impamvu ni uko ibi bintu bihenze kurusha ibindi tubona.Ibaze rero umuntu akubwiye ko uri uw’agaciro kenshi kuri we! Byaba biryoshye kubyumva kuko biba bisobanuye ko nta muntu muhwanye imbere ye!

3.Umfatiye runini:

Birazwi ko umuntu ahora akeneye umufasha mu buzima bwe bwa buri munsi, ni yo mpamvu twifuza kumenyana cyangwa kubana n’abantu benshi kandi bakomeye kugirango badufashe kubaho neza.
Ngaho rero ibaze umuntu kugutoranya mubandi benshi bamufasha cyangwa bamuba hafi akakubwira ngo umufatiye runini! ni iby’agaciro pe! Muri make ni wowe ugize igice kinini cy’ubuzima bwe, bivuze ko akubuze yahungabana cyangwantakomeze kubaho.

4.Nkwibonamo/nkwiyumvamo:

Ubusanzwe umuntu yibona cyangwa akiyumva mu kintu runaka iyo agifiteho uruhare rukomeye. Iyo inshuti yawe rero ikubwiye iri jambo, bishatse kuvuga ngo iyo akubonye aribona, ubwo rero nkuko nta wakwiyifuriza ibibi cyangwa kwibona mu bibi, niko nawe akwifuza ko uhora mu bihe byiza gusaaa!!!.

5.Tuzasazana:

Ni ijambo abantu badakunze guha agaciro ariko rirakomeye kandi riryohera abantu bakundana cyane cyane abafite gahunda yo gushinga urugo. Umuntu wifuza gushinga urugo ntiyakwifuza gutandukana n’umukunzi we bamaze kubana.

Niyo mpamvu rero iyo akubwiye ati:"TUZASAZANA" aba agusezeraniye ko muzabana mu bibi no mu byiza mbere yuko abibwiriza na pasiteri cyangwa padirimuri gusezerana imbere y’Imana.

Si besnhi bakundana ngo bagere ku iherezo ry’ubuzima bwabo bakiri kumwe. Ingo nyinshi muri iki gihe ziri gutandukanazitamaze kabiri, iri jambo rero kuribwira uwo ukunda ni ikimenyetso ko mutazatandukana nubwo hari benshi bitameze neza mu rukundo rwabo, iri jambo rirema agatima umukunzi akumva arahumurijwe.

Abahanga mu by’urukundo bavuga ko amagambo meza ari yo fumbire ya mbere y’urukundo ndetse burya ngo no mu ngo abantu babanishwa neza no kubwirana amagambo meza, ahumuriza, atetesha n’andi menshi.

Ni yo mpamvu niba utagira amagambo meza mu kanwa kawe ukwiye kwiga kuvuga neza kugirango ufumbire urukundo rwawe. Ni ahawe n’uwo mukundana!!!!

Ibitekerezo
  • MyPassion

    Eric
    12 March 2017 - Musubize

    Urukundorwibunikach Man Ibyontahobyakorakbs

  • MyPassion

    julius rozenburg
    20 February 2017 - Musubize

    TRUE LOVE NEVER ENDS.

  • MyPassion


    20 February 2017 - Musubize

    wap

  • MyPassion

    cely
    31 January 2017 - Musubize

    ntihagomba ibyo haba urukundo kbs umuntu yashatse kugukatira iyo mitoma ntiyamufataho.

  • MyPassion

    jok
    29 January 2017 - Musubize

    Amagambo gusa ntiyuka... Ibyubu Ni cash 💰 baca umugani mugiswahili Ngo maneno matupu haya vunji mfupa.wowe akarimi neza?... Ahaha

  • MyPassion

    Tuyizere marc
    29 January 2017 - Musubize

    nibyo kbx!

  • MyPassion

    Enock
    29 January 2017 - Musubize

    nibyiza nukuri

Tanga Igitekerezo