skol
fortebet

Dore amayeri 9 abakobwa bize basigaye bakoresha iyo bagiye gusura abahungu badashaka gukorana imibonano mpuzabitsina nabo

Yanditswe: Saturday 20, May 2017

Sponsored Ad

skol

Hari uburyo umuntu wese yitwara mu bibazo , abakobwa benshi bitondera cyangwa batinya gusura abahungu ku nshuro ya mbere kuko baba bibwira ko bashobora kugwa mu mutego wo kuryamana nabo, kubera iyi mpamvu aba bakobwa nabo bishakira ibibazo byabakura muri uyu mutego kugira ngo bataza kuryamana nabo basore basuye ku nshuro yambere.
.Intwaro umukobwa yakifashisha adashaka kuryamana n’umuhungu .Ibyo umukobwa yakora yasuye umuhungu ariko adashaka kuryamana nawe .Ibinyoma abakobwa bakoresha iyo (...)

Sponsored Ad

Hari uburyo umuntu wese yitwara mu bibazo , abakobwa benshi bitondera cyangwa batinya gusura abahungu ku nshuro ya mbere kuko baba bibwira ko bashobora kugwa mu mutego wo kuryamana nabo, kubera iyi mpamvu aba bakobwa nabo bishakira ibibazo byabakura muri uyu mutego kugira ngo bataza kuryamana nabo basore basuye ku nshuro yambere.

.Intwaro umukobwa yakifashisha adashaka kuryamana n’umuhungu
.Ibyo umukobwa yakora yasuye umuhungu ariko adashaka kuryamana nawe
.Ibinyoma abakobwa bakoresha iyo basuye abahungu badashaka kuryamana nabo
.Ese nabigenza nte mu gihe nasuye umuhungu ariko ntifuza gukorana nawe imibonano mpuzabitsina

Gukora imibonano mpuzabitsina biragoye kubyirinda ku bantu bakundana ariko kandi abakobwa akenshi baba bashaka kwifata kugira ngo bazabikore nibura hari aho urukundo rwabo rumaze kugera niba kwifata byanze burundu.

Dore ibyo benshi mu bakobwa bakora iyo badashaka kuryamana n’abahungu baba basuye :

10. Baba bashaka ko urugi ruhora rufunguye;
Abakobwa rimwe na rimwe bihagararaho ku ruhande rwabo bagasaba abahungu basuye kudakinga urugi rw’inzu cyangwa rw’icyumba baba barimo kugirango buri wese uri aho hafi abone ibyo barimo.

Iyo ibi umukobwa yifuje abigezeho umuryango ukaguma ufunguye ahita yishyira mu mutuzo yumva ko umuhungu bari kumwe ataza ku musagararira amwikoraho ibijyanye n’irari rye mu gihe umuryango urangaye.

9. Yambara imyenda imufashe;

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu mu nzu zabo ni ukwambara imyenda ibafashe (ibegereye) cyane kandi igoye kuyambura(kuyikuramo), ibi rero bihita bigora abahungu bikaza gufasha aba bakobwa gusubira aho baturutse intego yabo yo kwima uwo basuye bayigezeho.

8. Kuvuga ko bari mu mihango;

Abakobwa baziko abagabo badakunda kumva ko basuwe n’abakobwa bari mu mihango, abagabo benshi bacibwa intege zo kuryamana n’abakobwa iyo bababwiye ko bari mu mihango, ibi rero bihita biba intwaro ikomeye ku bakobwa benshi dore ko benshi bahita banambara twadutambaro bambara iyo bari mu mihingo (cotex) kabone n’ubwo baba batayirimo kugirango bemeze aba bagabo gusa.

7. Aza kugusura ari kumwe n’izindi nshuti ze;

Abakobwa ntibakunda gusura abahungu ku nshuro ya mbere ari bonyine, bibabera byiza kugenda bari kumwe n’inshuti zabo umwe cyangwa babiri ibi bimufasha kwirinda kuba hari cyo umusore yamusaba cyerekeranye no kuryamana nawe mu gihe bari kuganira ari benshi.

6. Ntabwo yemera kwicara ku buriri;

Abakobwa benshi banga kwicara ku buriri iyo basuye abasore cyane ko baba batekereza ko bishobora kubashyira mu mutego wo kuryamana nabo.

Uburiri barabwitondera cyane bakabwanga kuko buba bushobora kubagusha mu mutego, kuko ngo akenshi iyo wicaye ku buriri kuryama nabyo biba biri hafi bigatuma uba wakora ibyo utateganije muri icyo gihe, niyo mpamvu bihitiramo rero kwicara nibura ku ntebe.

5. Kwitaba telefoni bidashira;

Iyo abakobwa batangiye kurambirwa ahantu bamaze umwanya cyangwa batangiye kubona ubajyana mubyo badashaka, batangira kwiyitabisha telefoni zidashira kugirango umuhungu bari kumwe aboneko ashaka gutaha, rimwe na rimwe ukumva atangiye gusaba imbabazi kuwo bari kuvugana kuri telefoni kugirango uwo bari kumwe yumveko hari indi gahunda yari afite agomba kujyamo ako kanya.

Hari nabakobwa bahita babipa abakobwa bagenzi babo ngo babahamagare kugirango nibura bibe byakumira umuhungu guhingutsa igitekerezo cy’uko ashaka ko baryamana kuko aba abona ahuze.

4. Yita ku kintu runaka ku buryo budasanzwe;

Ikindi kintu abakobwa bakora iyo basuye abahungu nta gahunda yo kuryamana nabo bafite ni ugushyira umutima wabo n’amaso yabo ku kintu runaka basanze muri iyo nzu, cyangwa ahantu runaka, usanga bamwe basoma ibitabo ubona babyitayeho kandi cyane, cyangwa bari kureba filimi ukagira ngo niyo yaje kureba ukabona neza yimye umuhungu umwanya wo kumwitaho ngo baganire ibyabo.

3. Imirimo myinshi;

Umukobwa udashaka gusura umuhungu kubera kwanga ko baryamana aba afite impamvu nyinshi zituma atava mu rugo iwabo, ariko birangira umusore amwemeje ko agomba kumusura iyo rero aje, biba ari ukuhikoza avuga ko afite ibintu byinshi byo gukora mu rugo iwabo bikarangira rero nta mwanya nawe ahaye umuhungu wo kuba bajya mu bindi.

2. Inkuru zibabaje kandi zikora ku mutima;

Igihe kimwe abakobwa bashaka inkuru zibabaje bakazitegura bazi neza ko umuntu wese bazibwira yahita abagirira impuhwe agahindura ibitekerezo yari abafiteho, ahanini izi nkuru ziba zibanda ku bibazo yahuye nabyo mu rukundo ku mukunzi umwe cyangwa 2 bamuhemukiye mbere y’uko ahura n’uwo baba bari kumwe ako kanya, iyo ari kuvuga iyi nkuru ubona asa naho ahahamutse ibi rero bikora no ku muhungu cyane nawe akaba yagwa mu kantu. Nyuma yaha umuhungu ntagitekerezo cyo kujya mu buriri aba agifite kubera ibyo aba amaze kumva, birangira aherekeje umukobwa anamugiriye impuhwe.

1.Bagaragaza isura itishimye;

Rimwe na rimwe abakobwa bahitamo kuza gusura abasore mu mazu yabo kunshuro ya mbere birakaje, bakitwara nk’aho batameze neza ubona basa naho bashaka kuba bonyine nta muntu bashaka ko abegera kugeza batashye, abasore nabo bahita babibona bagahitamo kubihorera kubera isura baba baberetse ahubwo umuhungu bikarangira ariwe wifuje ko umukobwa ataha.

Mukobwa niba utifuza kuryamana n’umuhungu izi ni intwaro ushobora kwitwaza kugira ngo utahe amahoro kandi n’uwo wagiye gusura ntarabukwe ko wabikoze ubishaka.

Rubyiruko mwibuke ko imibonano mpuzabitsina idakingiye atari myiza kuko bishobora kubakururira ibibazo byinshi birimo indwara zanduriramo, no gutwara inda zitateguwe, Tukaba tubagira inama yo kwifata kugeza igihe muzashingira ingo zanyu kuko ari nawo muco ukwiye kuranga umwari w’i Rwanda n’umuhungu waho. Murakoze tubifurije gukomera ku busugi n’ubumanzi bwanyu.

Ibitekerezo

  • Ibyo nibyo byabashobora!!

    Mbere nabonaga mutugezaho amakuru meza... ariko ndabona muri iyi minsi muzigaye muduha inkuru zishingiye kumibonano mupuzabitsina gusa...
    Nsigaye mbona aribyo mwibandaho cyanne kandi nta nama nyinshi ziza zirimo...

    Hari n’inkuru ziba zitarimo isomo kandi zivuga ku mibonano mpuzabitsina...ukumva gusa inkuru igamije kubyutsa irari gusa....

    Sinzi ko mwahinduye gahunda mwagenderagaho...

    hanyuma se umukobwa we ariyo ntego afite wabigenza ute? utabishaka?

    Murakoze kbs najye byambayeho umukobwa akaza nunva mbishaka agatajyira akanganiriza ku nkuru zumuryangowe kd zibabaje simenyaho impuhwe zivuye ubwo amasaha akaba aradufashe Ati chr Reka ntahe, yyyyyyyy

    Yoo Murakoze cyane

    Yoo Murakoze cyane

    NIBYIZAKUTUGIRA INAMAMUJYEMUKOMEZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa