skol
fortebet

Dore aya magambo 7 y’urukundo ugiye uyabwira umugabo wawe yagukunda by’iteka

Yanditswe: Tuesday 23, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi buri mugabo aho ava akagera akunda umugore umwitaho ndetse akagerageza no kumumenyereza kuzajya amubwira amagambo aryohereye ku buryo amunyura ndetse akamukora k’umutima kuko nkubwije ukuri nuzajya ukora ibi ngiye ku kubwira umubano wanyu uzaba uw’umugisha.
1.Ni wowe kiroto cyanjye
Niba umugabo wawe ari uw’isezerano,ufite uburenganzira bwo kumwita umugabo w’isezerano.
2.Sinzigera nkuca inyuma
Niba ushaka kwiyubakira urukundo rwawe n’umugabo wawe banza umurememo icyizere,kuko nakwizera (...)

Sponsored Ad

Ubundi buri mugabo aho ava akagera akunda umugore umwitaho ndetse akagerageza no kumumenyereza kuzajya amubwira amagambo aryohereye ku buryo amunyura ndetse akamukora k’umutima kuko nkubwije ukuri nuzajya ukora ibi ngiye ku kubwira umubano wanyu uzaba uw’umugisha.

1.Ni wowe kiroto cyanjye

Niba umugabo wawe ari uw’isezerano,ufite uburenganzira bwo kumwita umugabo w’isezerano.

2.Sinzigera nkuca inyuma

Niba ushaka kwiyubakira urukundo rwawe n’umugabo wawe banza umurememo icyizere,kuko nakwizera uzaba ugeze kuri byose bye,maze bitumen nawe akugirira icyizere cyuko ntacyo yakwikanga cyangwa ngo agucyeke kuko aziko utamuca inyuma,ubundi nta gishimisha umugabo nko kuba afite umugore yizera.

3.Nukuri umpora mu bitekarezo

Abagabo muri rusange bakunda abagore bahora babahangayikiye mbese bahora mu bitekerezo byabo,ibi bituma umugabo yiyumvamo ikindi gitangaza,kuko n’umubwira ko umuhoza mu bitakerezo bizatuma nawe uhora mubitekerezo bye.

4.Ndakwishimira mugabo mwiza

Igihe kimwe na kimwe umugabo ikintu aba akeneye buriya ugize gutya ukamusoma ku gahanga ubundi ukamubwira uti “Ndakwishimira mugabo mwiza”.ibi bizasobanura byose kuri we,nawe ibaze uburyo umugabo wawe azajya akwishimira.

5.Mubwire ko ntawundi mugabo wamukurutira

Iyo umugabo aziko afite umugore umuha impamvu zose zimwereka ko ariwe mugabo mwiza kuruta abandi bose ,azumva yishimye cyane ndetse anagukunde birezeho.

6.Mubwire ko ariwe byishimo byawe

Buri mugabo aba ashaka gukora uko ashoboye kose ariko ngo umugore we yishime,ku bwibyo rero nawe mwereke ibimenyetso bimwereka ko ariwe ugutera kunezerwa,yewe unabimubwire,icyo gihe nawe azanezerwa cyane.

7.Uri uw’agaciro kuri njye

Bwira umugabo wawe uburyo ari uw’agaciro kuri wowe nawe bizamushimisha birenze ku buryo nawe azumva ko nta wundi mugore wamurutira uwe,yewe azatangira no kuzajya akubaha ndetse anakuhishe mu muryango.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa