skol
fortebet

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa yambaye nabi

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Abahanga bavuga ko umuntu aba adakwiye gutandukira umuco w’abandi cyangwa se niyo yatandukira najye kure ahubwo akagerageza kwiga imico myiza ku bandi akabarekera ibiba byabo.

Sponsored Ad

Dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umukobwa-umugore ko yambaye nabi:

1.Aho unyuze hose , abagabo barakurangarira

Niba iyo usohotse aho utuye, aho unyuze hose abagabo n’abasore bakurangarira, bamwe bakagusifura bakurembuza, hakaba n’ abakakuvugiraho amagambo atamenshe, ni ikimenyetso cya mbere kigaragaza ko wakabije kwambara nabi.

Si abagabo gusa bakwibazaho ahubwo na bagenzi bawe b’igitsinagore batangarira imyambarire yawe. Niba na bagenzi bawe b’abagore-abakobwa unyuzeho bose bahindukira batangariye imyambarire yawe, byaba byiza usubiye mu rugo ugahindura.

2.Abashoferi bakuvugiriza amahoni

Iki kigendana n’ikimenyetso cya mbere. Niba buri modoka unyuzeho, umushoferi w’umugabo-umusore akuvugiriza amahoni , bigaragaza ko batangariye imyambarire yawe, bigaragaza ko wakabije kwambara imyenda itaguhesha icyubahiro mu bandi.

3.Iyo hari aho winjiye buri wese aba guhanze ijisho

Buri mugore-mukobwa anyurwa no kubona buri musore –umugabo amuhanze ijisho iyo atambuka. Ariko iyo bigeze aho winjiye hose, buri muntu akwitegereza cyane, bigutera isoni iyo ukizigira. Uba wibaza niba wambaye ubusa kuburyo abantu bose bakwibazaho. Niba ariko bikugendekera, ntiwibaze byinshi, imyambaro wambaye ikugaragaza nkaho wambaye ubusa.

4.Umukoresha wawe yagusabye guhindura imyambarire

Mu kazi ukora ntamuntu bajya bategeka kwambara imyambaro runaka . Niba bigeze aho umukoresha wawe agutegeka guhindura imyambarire yawe, ni uko ukabya kwambara nabi. Aba abona urangaza abo mukorana, abakiriya cyangwa ababagana. Kubera kwanga ko akazi kagenda nabi, umukoresha wawe yakwibwiriye ubwe ko imyambaro yawe atari iyo kuzana mu kazi.

5.Ababyebyi bawe-abakurera nabo ntibashimishwa n’imyambarire yawe

Niba buri gihe ababyeyi bawe cyangwa abakurera bakwihanangiriza ku myambarire yawe, ni uko ukabije kwambara imyenda itaguhesha agaciro. Imyambaro yawe uretse no kugutesha ikuzo mu bandi, baba babona ko usebya umuryango uturukamo-ukurera. Ugaragaza ko nta burere bukwiye wahawe.

Niba utiyubashye , girira umuryango wawe. Hindura imyambarire ureke gusebya ababyeyi bawe n’abavandimwe bawe.

6.Umugabo wawe yarumiwe

Uri umugore wubatse ariko kwambara imyenda igaragaza ubwambure bwawe wumva aribyo wishimiye. Umugabo wawe ntako atagize ariko waramunaniye, umubwira ko ubona ntacyo imyambarire yawe itwaye. Iragitwaye. N’ubwo yabuze uko agira ariko burya biramubabaza.

7.Idini –itorero usengeramo ntako batakugize

Mu idini usengeramo bahora bakugira inama yo guhindura imyambarire yawe. Ni byiza ko wizera Imana kandi uhora witabira amasengesho. Ariko urusengero ni inzu y’Imana. Nk’ikiremwa cyayo ugomba kujya kuyambaza wambaye imyambaro ikwiye.

Kujya mu nzu y’Imana wambaye imyambaro idakwiriye umwali-umugore w’i Rwanda, bituma abakureba bakurangarira, bajujura bigatuma batanakurikira ikibwirizwa-amasengesho. Uretse n’uko uzabibazwa na Nyagasani, urumva ko uba ugushije benshi kubera kwikundira kwambara impenure n’imyambaro igaragaza ubwambure bwawe.

Umwanzuro

Ntawe duciriye urubanza ngo yambara imyambaro idakwiriye. Ibi ni bimwe mu bimenyetso byakugaragariza ubwawe ko wakabije kwambara nabi n’ubwo wowe atariko ubibona.

Abakobwa

Mukobwa mwiza, kwambara impenure bigukururira ibyago byinshi utabizi. Kwambara imyambaro igaragaza ubwambure bwawe, hari ubutumwa bitanga ku bagabo-abasore. Urabareshya ariko hafi ya bose bazaza bakurikiye kugusambanya kuko nta musore wakwifuza kugira inshuti y’umukobwa itiyubaha. Wambara nk’abakobwa bicuruza ukibwira ko uri kwambara ibigezweho. Niba rero uticuruza, pfundikira agaseke, kazapfundurwe n’umugabo wawe.

Kuba bakubwira ko uri mwiza(nubwo rimwe na rimwe baba bakubeshya) ariko ntibisobanuye ko wirirwa werekana ubwo bwiza bwawe. Ubwiza bubuze kwiyubaha buba bupfuye ubusa.

Abagore

Mugore mwiza wizihiye urugo, kwambara ibintu birisexynkuko imvugo y’abubu ibivuga si bibi. Ikibazo n’uko ubyambara ahadakwiriye. Wirirwa ureshya abasore-abagabo b’abandi ariko wagera mu rugo ukananirwa kureshya umugabo wawe. Mu buriri naho bikaba uko.

Ubwiza bwawe bukwiriye kubonwa gusa n’umugabo wawe. Niba utararenze ihaniro, uwo ukwiriye kureshya ni umugabo wawe gusa. Si byiza kwirirwa ureshya abagabo b’abandi no gusuzuguza umugabo wawe.

Baca umugani mu Kinyarwanda ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo. Uretse ko bitanaguhesha icyubahiro nk’umugore wubatse , uko witwara niko abana bawe bazitwara. Bari kwangirika babitewe n’ibyo bakubonana. Ejo cyangwa ejobundi ntuzatungurwe no kubona akuzaniye umwana utagira se kubera ko wamuhaye uburere bubi bumushumuriza abasore-abagabo.

Iyi ninayo mpamvu abakobwa bamwe na bamwe utabakoza kwambara bakikwiza. Kuko babibona ku babyeyi babo.

Kwambara bigendana n’aho uri,igihe urimo,abo muri kumwe..Niba ugiye mu rusengero ntugomba kwambara nk’ugiye mu kabyiniro. Imyambarire y’akazi ntikwiriye kumera nk’iy’abakobwa bicuruza.

Iyubahe ubwawe , wubahe aho ukomoka, ubaha umugabo mwashakanye . Tanga uburere bwiza ku bana bawe, ubahe umurongo bazagenderaho ejo utazaririmba urwo ubonye kandi ari wowe nyirabayaza. Umuco nyarwanda ntiwemerera umwali n’umutegarugori kugenda agaragaza ubwambure bwe.

Ni byinshi umuntu yavuga kuri iyi ngingo ariko baca umugani ngo kuyavuga siko kuyamara kandi amagambo aryoha asangiwe. Ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru birakenewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa