skol
fortebet

Dore ibimenyetso 10 utaruzi bizakugaragariza umukobwa wagukunze

Yanditswe: Thursday 18, May 2017

Sponsored Ad

skol

Gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyisi dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya ugukunda koko bya nyabyo....Bityo hano twabahitiyemo bimwe mu bimenyetso bigera ku 10 bizereka umuhungu umukobwa wamukunze.
1. Inseko
Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse kuburyo iyo munaganira (...)

Sponsored Ad

Gukunda no gukundwa ni ibintu byizana, kandi ntawe bitabaho muri iyisi dutuyeho, yaba ashaje cyangwa ari muto. Gusa ikigora ni ukumenya ugukunda koko bya nyabyo....Bityo hano twabahitiyemo bimwe mu bimenyetso bigera ku 10 bizereka umuhungu umukobwa wamukunze.

1. Inseko

Umukobwa yagukunze ntiyifuza kukubona ubabaye narimwe, bityo bigatuma yumva yakubwira amagambo agushimisha, kugira ngo akubone useka. Usanga kandi iyo yinjiye aho uri, murebana akamwenyura, ndetse kuburyo iyo munaganira acishamo agaseka ku tuntu tumwe na tumwe mubamuganira, ngo akwereke ko akwitayeho cyane.

2.Akunda kukureba cyane

Amaso burya ni igice cy’umubiri kidasanzwe, kuko gitanga ubutumwa bwinshi mu bwonko bw’umuntu. Mu gihe rero umukobwa azaba yagukunze azahora ashaka kukwitegereza, cyane cyane nkiyo umunyuzeho, iyo muri kumwe muganira, iyo mwahuriye nko mu birori, cyangwa ahandi hose hahuza abantu benshi. Cyane cyane nushaka kumureba uzabona ko muzajya mukunda guhuza amaso kenshi, agasa nkuwijijisha akareba hirya.

3. Ibimenyetso by’umubiri

Ibimenyetso by’umubiri bikunda kuvuga ibintu byinshi, ariko si abantu benshi bakunze kubisobanukirwa. Nubona umukobwa muhuye cyangwa yinjiye ahantu uri akakwicira akajisho atavuze, akagukubita agashyi, akagukora mu mugongo, akakwicara iruhande, n’ibindi byinshi, ujye umenya ko hari ikintu kidasanzwe arimo kukwereka.

4. Akunda kukuvuga

Mu byukuri nta mukobwa utagira ikigare (group), iyo bari kumwe rero bakunda kuganira ibintu byinshi, cyane cyane ntibashobora gutandukana batavuze ku ngingo y’abasore, baba incuti zabo cyangwa abo bakorana. Iyo bateruye icyo kiganiro rero, usanga umukobwa wagupfuye ahora agutanga ho ingero muri bagenzibe, icyo bavuze cyose akagisanisha nawe.

5. Azagusaba ko musohokana

Ushobora kuba wari inshuti n’umukobwa bisanzwe, mukorana , mwigana, cyangwa se hari ibindi bintubyinshi muhuriramo, byazagera aho, ukumva atangiye kujya agusaba ko mwasohoka mwenyine . mu byukuri aba ashaka ko hari icyo mwazaganiraho mwiherereye mutari muri rwaserera.

6. Azakoresha uko ashoboye mube kumwe

Burya iyo ukunda umuntu ubawunva mwahora muri kumwe cyane. Umukobwa rero iyo yakwikundiye, akoresha ibishoboka byose akajya aba ari aho nawe ukunda kujya, kandi mukaza kubonana. Urugero, nkiyo ukunda kujya kubyina, kureba umupira se, n’ahandi, usanga akunda kuhaza, kandi abacuti be bataha agasigarana nawe, mukavugana ho amagambo make gusa, akitahira.

7. Azakubwira ko Akunda Imico Yawe

Umukobwa nakubwira ko yikundira imico yawe, mbese nk’ukuntu ugenda, useka, ijwi, ubwitonzi, kwambara se, n’utundi tuntu twinshi tukwerekeyeho, azaba akubwiye ko agukunda. Nibwo buryo bwe azaba akoresheje kugira ngo akwereke ko yagukunze.

8. Akwereka ko akwitayeho

Burya umukobwa wagukunze, aba ashaka kukwereka ko ariwe muntu ukwitayeho kurusha abandi. Nkiyo murikumwe na bagenzi banyu, usanga akunganira mu bintu byose uvuga, bakubaza nk’ikibazo nawe akagushyigikira, wavuga ikintu akakunganira, kandi akagerageza kwereka abandi ko uvuze ibintu bifite akamaro.

9. Akunda kukugira Inama z’Ubuzima

Niba umukobwa yarakubengutse uzajya wumva arimo kukugira inama z’ubuzima, akwereka icyo wakora ngo witeze imbere n’icyo utagomba gukora. Ibi kandi nta wanya munini bizamutwara, kuko azabikubwira igihe muzaba muganira.

10. Aragufuhira

Gufuha ni ibintu bigirwa na benshi, cyane cyane iyo bakundana, kandi usanga umuntu ufuhira undi, aba amukunda koko by’ukuri. Iyo umukobwa rero mumaze kumenyerana, muganira bisanzwe, ushobora kutamenya ko yagukunze. Ariko nubona akunda kukubaza niba umukobwa runaka ari inshuti yawe, cyangwa akakubaza icyo upanga n’umukobwa yigeze kubabonana, uzamenye ko burya atabikunda, ahubwo aba ashaka ko ari we wenyine wakikundira.

Ibimenyetso ni byinshi ntawabivuga ngo abirangize, ariko ibi nibyo bikunda kugaruka mu buzima bwa burimunsi. Nubona rero hari umukobwa bigaragayeho, wowe musore ntuzabe umwana niba ufite gahunda yo gushaka incuti, kuko ntiwategereza ko azagusaba ubucuti. Burya imico y’ibihugu byacu yemerera abahungu kubanza gusaba ubucuti abakobwa.

Ibitekerezo

  • Andika Igitekerezo Hano Muraho muzatujyezeho ni bidi.

    ese kuki mutavuga kubasore bo umuntu ababwirwa niki

    ese kuki mutavuga kubasore bo umuntu ababwirwa niki

    ivyo nukuri kandi turashim inyigisho mutanga

    Nukuri kbs uzabigenzacyo kurinjye nzamutonesha.

    ibyo byose nibyo gusa urukundo ahanini rwarapfuye hari kera.

    Hhhhhhhhhh

    Hhhhhhhhhh

    Yeg nibyo rwox

    MURATWUBAKAMUKOMERZH

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa