skol
fortebet

Dore inama 17 zafasha abakobwa kugira amabere meza

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Mu byo wakora kugirango ugire amabere meza harimo kureka umugongo wawe ukema buri munsi , kutaryama wubitse inda mu ijoro ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Ni kenshi abakobwa cyangwa abagore usanga hari abinubira imiterere y’amabere yabo ugasanga bashaka kwambara utwenda tw’imbere tubahambiriye cyangwa ubundi buryo bubangamye ku mubiri w’umuntu ; urubuga www.healthdiscovery.com ruvuga ko hari uburyo butari ubu ushobora gukoresha

1. Inama ya mbere batanga ; nuko umuntu agomba kureka umugongo we ukema kandi buri munsi.
2. Kwambara udufata mabere bita soutien tujyanye n’uko amabere angana no kwirinda urwikubano urwo arirwo rwose ku gituza.

3. Koga amazi akonje ku mabere cyangwa umuntu agakoresha agatambaro karimo barafu mu gihe adakunze koga amazi akonje.

4. Kwambara agafatamabere igihe cyose uri gukora imyitozo ngororangingo.

5. Kwambura kenshi ibiba biyafashe kugira ngo amaraso atemberemo neza ndetse n’uturemangingo tube duhagaze neza.

6. Kuryamira umugongo kugira ngo utaryamira igituza mu gihe cy’ijoro.

7. kwirinda imyitozo ngororangingo ituma wicugusa cyane.
8. Kutamara igihe kinini ku zuba mu gihe utikingiye.
9. Kutikorera ibintu biremereye.

10. Gudakorakora cyangwa kumasa amabere ku buryo burengeje urugero, batanga inama ko ushaka massage yayo yakoresha kereme yabugenewe kandi akayamasa mu cyerekezo cy’uruziga .

11. Kwegeranya amabere hamwe n’ amaboko akubiranye ukayamasa uyazana mu cyerekezo cy’isura yawe.
12. Kutaba mu mazi ashyushye igihe kirekire igihe uri kwiyuhagira.

13. Kudaterura ibyuma biremereye cyane cyangwa binarengeje urugero.

14. Kwirinda poroteyini nyinshi mu biryo ufata.

15. Gukura amaboko inyuma ku badamu bafite amabere manini ngo bibafasha kuba yagira urugero rudakabije mu bunini.

16. Koga ugaramye muri pisine cyangwa se mu y’indi migezi ndetse no kwirinda koga mu buryo butuma igituza cyawe cyikubana n’amazi cyane.

17. Kuryamira ikintu gitambitse ugashyira maguru yawe ku butaka amasegonda make ukimenyereza guhora wemye ndetse ibi ngo bifasha mu kugira forume nziza y’amabere.

Ibitekerezo

  • kumaha umuhungu ngo agukorakore kumabere(callesse) bituma amabere agwa kandi akaba namanini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa