Kigali

Ese waruziko kurya ibitunguru byongera imbaraga mu gukora imibonano mpuzabitsina?

Urukundo   Yanditswe na: Muhire Jason 10 December 2018 Yasuwe: 13542

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe ku bintunguru, bugaragaza ko bishobora kuvura no kurinda indwara nyinshi ku babirya ari bibisi cyangwa bakanywa umutobe wabyo. By’umwihariko igitunguru kiriwe ari kibisi cyongera ubushake mu mibonano mpuzabitsina.

Urubuga rwa plaisirs sante n’urwa doctorette bavuga ko Igitunguru gikungahaye kuri vitamini A, B, C, na E n’imyunyu myinshi harimo kolore, manyeziyumu, sodiyumu, fosifori, silise, kalisiyumu, potasiyumu, umwuka ukarishye wa lakirimojeni, n’ibindi.

Igitunguru gitukura cyongera umunyu ngugu wa potasiyumu mu maraso, kandi kigafasha umuntu guhorana isura ikeye yo mu maso, kuko kirwanya iminkanyari mu gahanga, kandi kikarinda uburwayi butera kubyimba cyangwa kumva mu nda harimo umwuka mwinshi, rimwe na rimwe utera umuntu gusura, bitewe no kubyimbagana kw’inyama zo mu nda; urugero nk’umwijima.

Igitunguru gituma umuntu yihagarika neza, kivura indwara ziterwa no kubura vitamini C, inzoka zo mu nda, rubagimpande n’izindi, kandi cyoroshya uruhu ntirukanyarare, cyongerera imbaraga inyama zo mu nda harimo n’impyiko, kirwanya impatwe n’ubushobozi buke cyangwa bwa ntabwo mu mibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ku bagabo cyongera imbaraga kandi kigakiza kamwe mu tunyama dushinzwe gutunganya ubushobozi mu by’imyororokere (prostate).

Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Cornell University muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 2004, bagaragaje ko ibitunguru bitoya (l’échalote) bigira uruhare mu kurinda ibice bimwe na bimwe by’umubiri kumungwa cyangwa gufatwa n’uburwayi bwa kanseri, harimo na kanseri y’umwijima.

Igitunguru cyongera acide folique mu mubiri

Acide folique, cyangwa vitamine B9 iba mu bitunguru igira uruhare mu mikorere myiza y’ubwonko, kandi igira uruhare mu mitekerereze n’amarangamutima.

Ibitunguru bikomeza amagupfa

Inyigo yakorewe muri kaminuza y’ubuvuzi yo muri Leta ya Calolina y’amajyepfo (Medical University of South Carolina) muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, igatangazwa mu mwaka wa 2009, yagaragaje ko ku bagore barya ibitunguru bibisi nibura inshuro imwe ku munsi, baba bafite amagupfa akomeye 5% ugereranyije n’ababirya inshuro imwe mu kwezi.

Ibitunguru birinda kugugarara mu mubiri (les symptômes prémenstruels)

Ku bagore no ku bakobwa barya ibitunguru bibisi bibafasha kugubwa neza mu nda, mbere yo kujya mu mihango, bikaba byaragaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya Dakota y’amajyaruguru muri Leta zunze ubumwe za Amerika, mu mwaka wa 1990.

Ibitunguru bituma umutima utera neza

Ibitunguru bituma umutima utera ku rugero rukwiye, bityo bikarinda umuntu gufatwa n’uburwayi bw’umutima butandukanye.

Imbuga zitandukanye twifashishije zivuga ko kurya igitunguru kimwe cyangwa bibiri ku munsi ari ingenzi ku buzima. Ushobora kugihekenya cyonyine cyangwa ukakivanga mu zindi mboga mbisi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba ibintu byagufasha kubaka Urukundo nyarwo

Abantu benshi bibeshya ku bintu bitandukanye bashobora guha abakunzi babo...
11 August 2019 Yasuwe: 3570 0

Ese umugore utwite ajya mumihango?None se iyo ayigiyemo biba byatewe n’iki?...

IKIBAZO: Nabazaga niba umugore utwite yajya mu mihango? None se iyo...
11 August 2019 Yasuwe: 3095 0

Umusaza w’imyaka 94 n’umukecuru w’imyaka 88 bapfiriye rimwe nyuma y’imyaka 70...

Urukundo ni kimwe mu bintu biryohera abashakanye cyane cyane iyo wakunze...
20 July 2019 Yasuwe: 6679 2

Menya inzozi abagore batwite bakunda kurota n’ubusobanuro bwazo

Igihe abagore batwite birasanzwe kugira inzozi zidasanzwe, rimwe na rimwe...
5 July 2019 Yasuwe: 6073 0

Nkore iki? Muramu wanjye arashaka kungira umugore agatandukana na mukuru...

Mu byukuri ndi kugisha inama urungano, hashize igihe kinini mbana n’ikibazo...
3 July 2019 Yasuwe: 8055 5

Reba urutonde rw’ibihugu 15 birimo 3 byo muri Afurika bifite abagabo beza...

Mu isi iyo urebye ku mpuzandengo y’ abagore n’ abagabo babura abakunzi usanga...
11 June 2019 Yasuwe: 11937 1