skol
fortebet

Ibyo ukwiye kwitondera mu gihe warakaje umukunzi wawe

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

skol

Urukundo ruraryoha gusa nanone rugasharira iyo wakosereje uwo ukunda akakurakarira mugashwana utabyifuza. Bijya bibaho ko umuntu ababaza umukunzi we ndetse bikaba byanatuma arakara bikaba nk’agatotsi kaje mu rukundo.
Mu gihe rero ufite icyo wababajeho umukunzi wawe, niba wifuza ko akugarukira gacururuka urukundo rukongera gutoha, hari amakosa 3 ukwiriye kwirinda kugirango bibe byagenda neza.
1. Wimutesha umutwe umuhatiriza
Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, (...)

Sponsored Ad

Urukundo ruraryoha gusa nanone rugasharira iyo wakosereje uwo ukunda akakurakarira mugashwana utabyifuza. Bijya bibaho ko umuntu ababaza umukunzi we ndetse bikaba byanatuma arakara bikaba nk’agatotsi kaje mu rukundo.

Mu gihe rero ufite icyo wababajeho umukunzi wawe, niba wifuza ko akugarukira gacururuka urukundo rukongera gutoha, hari amakosa 3 ukwiriye kwirinda kugirango bibe byagenda neza.

1. Wimutesha umutwe umuhatiriza

Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, guhora babahamagara cyangwa babandikira babasaba imbabazi aricyo kizatuma babasha kubababarira. Niba umukunzi wawe wamurakaje nibyo witerera agati mu ryinyo ni byiza ko umusaba imbabazi ariko kandi niba atarimo kukwereka ko ashaka kukuvugisha ndetse ukabona ko uburakari bwatumye yumva mwanahagarika gukundana, wowe tuza umureke amare igihe aturije aho utari, asubize ubwenge ku gihe niba koko agukunda azanagukumbura ariko kandi ntuzarekere burundu ujye ucishamo gacye gacye umwandikire umusuhuza, umubaza uko ameze ariko wirinda kongera kumuhendahenda ngo mukomezanye. Wowe icyo usabwa ni ukumwereka ko umutekerezaho kandi ko n’ubwo wamubabaje nta mutima mubi wabikoranye, kandi umwereke ko witeguye icyemezo cye n’ubwo utifuza kumubura.

2. Irinde kwishora mu businzi n’ibindi bisa nabwo

Kwiyahuza inzoga kuko umukunzi wawe yakurakariye cyangwa yakwanze sibyo bizakemura ikibazo, zirikana ko iyo abibonye bimubabaza kurushaho kandi akabona ko utagira kwihangana. Ibuka ko n’iyo yakureka burundu ukwiye kwita ku buzima bwawe no guharanira gutera imbere, nta gisubizo uzakura mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ahubwo uzaba wiyongerera ibibazo. Ereka umukunzi wawe ko n’ubwo yakwanze cyangwa akaba yarakurakariye akagucikaho wowe ukiha agaciro kandi utigeze ureka kwiyitaho.

3. Irinde kumwereka ko ubuzima bwawe bwageze ku musozo kubera we

Niba umaze kubona ko umukunzi wawe yamaramaje kukureka ndetse atakikwifuza, mutere wowe kukwifuza kandi umwereke ko ubuzima butarangiye kubera we, umwereke ko kuba mutakiri kumwe bitagutereye icyizere ngo wihebe ahubwo kora ibishoka byose nawe abone ko uri uwo undi wese wifuza umukunzi yashima bityo anagire impungenge ko ashobora gutinda mu burakari akazagaruka abandi baragutwaye. Kumutera impuhwe umwereka ko byanze bikunze natakwemerera nta mahoro uzagira ntago byatuma ahita abona agaciro kawe nyakuri.

Ibi kandi byose, bireba n’abafite abakunzi babo barangije gutandukana bisa n’aho ari burundu, niba bacyifuza kuba bazabagarukira bashyire imbere kwiyitaho no kurushaho gutera imbere nabo bishobora kubatera kwibaza bakaba bagaruka. Ibi nibyo uzasanga bijya bituma abantu bakundana bagashwana ariko nyuma y’igihe kinini bagasubirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa