skol
fortebet

Imbeba imwe yahagaritse urugendo rw’ indege y’ u Bwongereza

Yanditswe: Wednesday 01, Mar 2017

Sponsored Ad

skol

Indege ya Sosiyete y’ u Bwongereza British Airways yagombaga guhaguruka muri icyo gihugu yerekeza mu mujyi wa San Francisco mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’ Amerika yasubitse urugendo bitewe n’ imbeba imwe yagaragaraye muri iyo ndege.
Saa yine n’ iminota 40 ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga saa sita n’ iminota 40 ku masaha yo mu Rwanda, ubwo abagenzi bari bategereje ko iyo ndege ihaguruka nibwo babwiwe ko iyo ndege itagihagurutse kubera imbere yinjiyemo.
Umwe mu bagenzi bari (...)

Umwe mu bagenzi bari bategereje ko iyo ndege ihaguruka witwa Carly, yavuze ko babwiwe ko iyo imbeba iri muri iyo ndege ariyo itumye iyo ndege ihagarika urugendo, gusa ngo babwiwe ko bategereza indi ndege iraza kubatwara. Iyo ndege yindi bagombaga kuyitereza igihe kitazwi ariko kirenze amasaha abiri.

Carly yavuze atazi neza uko abantu babyakiriye gusa ngo ntabwo babyizeye.

Abo bagenzi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje uko bakiriye kuba imbeba yahagaritse urugendo rw’ indege bari bategereje ko ihaguruka.

Abinyije ku rubuga rwe rwa Twitter Matt Watt yagize “Mu by’ ukuri urugendo rwanjye nerekeza SFO(San Francisco) ruburijwemo kubera imbeba iri mu ndege. Ntabwo ishobora guhabwa Visa?? #britishairways”

Uwitwa Haiku yagize ati “Ku byerekeye urugendo rwerekeza SFO: Hari imbeba mu ndege twese tugomba kuyisohokamo”

Ibi bibaye mu gihe nta mezi atatu arashira abagenzi bari mu ndege berekeza mu gihugu cya Mexique bakutse imitima nyuma yo kubona inzoka mu bubiko bw’ imizigo mu ndege bari barimo.

Ibyo by’ iyo nzoka byabaye mu ntangiriro z’ ukwezi k’ Ukwakira umwaka wa 2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa