Kigali

Iyi niyo mico mibi igaragara ku mukobwa igatuma umuhungu bakundana amuzinukwa burundu

Urukundo   Yanditswe na: Martin Munezero 26 March 2019 Yasuwe: 23958

Ubusanzwe iyo abantu bakundana by’ukuri birinda kubabazanya. Dore ibintu abakobwa bisanga bakoze bibabaza abakunzi babo batabizi..

Nubwo abantu batandukanye kubera imiterere cyangwa ubuzima bwabo, ni bimwe mu bibatera kurakara ku buryo butandukanye ndetse no kurakazwa n’impamvu zitandukanye ariko abahanga mu myitwarire y’urukundo bemeza ko abahungu bari mu rukundo hari ibyo bahuriraho bibarakaza iyo bikozwe n’abakobwa bakundana. Impuguke mu gihugu cy’u Bufaransa, umuganga witwa Leleu, avuga ko nyuma yo gukora ubushakashatsi yasanze abahungu bari mu rukundo bakunda kurakazwa cyane n’ibi bintu birindwi.

1. Kuba umukobwa bakundana yisuzugura

Ngo kwisuzugura no kwishyira hasi ni kamwe mu tumenyero tw’abagore bamwe na bamwe cyangwa se kwitinya no kutigirira icyizere. Iyi myitwarire rero iyo mukundana n’umuhungu ntaba akiyigushakaho kuko ngo hari ubwo igutera kwifata nabi, kwigira nk’umunyamahanga imbere ye kandi we aba yumva mwakwisanzuranaho.

2. Gusesengura ibintu cyane

« Ejo yanyise cheri ampamagaye cyangwa anyitabye none uyu munsi ntabyo yanyise. Ibyo bisobanura iki ? Ntabwo akinkunze nka mbere se,….?” Uru ni urugero ngo rushobora gutera umukobwa kwibaza no gusesenguramo byinshi ariko burya ngo abahungu bo iyo bumva nta kibazo gihari hari ibintu byinshi bavuga batabyitayeho.

Iyo rero umuhungu ngo ukunda kumugarura ku bintu byashize kera wabigize ikibazo biramubangamira bikanamutera gutangira kukwikandagiraho akumva ubwisanzure yihaga imbere yawe buragenda bushira, kubera ko abahungu bakunda ubwisanzure mu rukundo rw’ukuri, ibi ngo ntibabikunda na gato.

3. Kuvuga imibanire yawe n’umuhungu mukundana cyane cyane umuvugaho n’abandi bakobwa bagenzi bawe

Ngo abahungu ntibakunda na mba ko abakobwa bakundana bamenera abandi bakobwa bagenzi babo imibanire yabo mu rukundo. Kubera ko mu rukundo habamo amabanga menshi cyane kandi y’umwihariko umukobwa utazi kugirira ibanga umukunzi we ntabwo abahungu bamwishimira.

4. Kubaca mu ijambo

Igihe umuhungu abwira umukobwa bakundana aba ashaka ko amutega amatwi kandi akamwereka ko amwitayeho. Akenshi abahungu iyo bari kubwira abakunzi babo ibintu bigaragara ko nta rwenya babifitemo babababihaye agaciro akaba ari nayo mpamvu bataba bashaka ko abakunzi babo babwira batarangara cyangwa ngo babace mu ijambo.

Iyo weretse umuhungu ko witaye ku byo ari kukubwira bituma agera kure akakubwira n’andi mabanga ye menshi ndetse ntanatinya kukubwira n’ibyuyumviro bye ariko iyo umweretse ko utamwitayeho ni ha handi ashaka noneho undi abitsa amabanga yari yarakugeneye, uwo abona ko amwumva kandi amwitayeho.

5. Kubabaza ibibazo byo kubapima cyangwa kubagerageza

Urugero niba muhuye n’umukobwa ukabona amurebyeho gato, ugahita umubaza ngo “Uriya mukobwa si mwiza ? Njye ndi mubi kuri we ? ’’

6. Kwigira umukobwa w’umunyamahane

Umukobwa uhora mu makimbirane n’abo babana, bakorana,… iyo afite umuhungu bakundana biramurakaza na cyane iyo amenye ko ayo makimbirane aturuka ku mukunzi we.

7. Kubeshya

Umuhungu ugukunda by’ukuri, nta na rimwe ajya yifuza kubona wamubeshye kuko iyo umuhungu agukunda atakubeshya kandi yumva urukundo agufitiye ruhamanya n’umutima we, iyo umubeshye cyangwa ukabigerageza biramuhungabanya cyane kubera imabaraga aba agutakazaho yaba mu bitekerezo, mu mishinga, mu bikorwa, ngo babigereranya no kumuca umugongo.

Ngo ibyiza nuko niba uguye mu ikosa wirinda kumubeshya ukamubwiza ukuri ukamusaba imbabazi uhozaho igihe we yanze kuziguha kubera urukundo agera aho akaguha imbabazi agiriye urukundo agufitiye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble ishyaka

    yego ibyo muvuze nibyukuri

    3 months ago
  • chat_bubble moustafa

    Aha mwacukumbuye rwose kdi nukuri

    5 months ago
  • chat_bubble

    Ni byo Sana 👍

    3 April
  • chat_bubble james

    Nibyo nanjye ndabyemera.

    27 March
  • chat_bubble pascal

    wow thanks kabsa ubwo busesenguzi mwakoze nibwo kbsa,ibyo muvuze nibyo 100%

    27 March

Inzindi nkuru

Steven wari umunyezamu wa APR FC yarushinze na Umwali Gretter[AMAFOTO]

Uwahoze ari umunyezamu w’ikipe ya APR FC, Ntaribi Stiven yasezeranye mu...
5 October 2019 Yasuwe: 5012 0

HUYE:Reba ubuhamya bwa Fifi w’imyaka 21 ufite ikibuno buri mugabo wese abona...

Uyu mukobwa avuga ko yitwa Fifi afite imyaka 21 y’ amavuko ngo buri mugabo...
18 September 2019 Yasuwe: 20434 20

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakoze...

Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu mwaka...
18 September 2019 Yasuwe: 10239 4

Imfura ya Apotre Masasu ’Deborah’ yasezeranye na Thacien kubana nk’umugore...

Imfura ya Apôtre Masasu Ndagijimana uyobora Evangelical Restoration Church...
7 September 2019 Yasuwe: 13137 0

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umusore uherutse gutera...

Deborah umukobwa wa Apotre Masasu yakoze ubukwe n’umukunzi we Thacien...
1 September 2019 Yasuwe: 10011 0

Umunyezamu wafatiraga ikipe ya APR FC yashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwe...

Umunyezamu Ntaribi Steven wahoze umukinnyi mu ikipe ya APR FC, yashyize...
30 August 2019 Yasuwe: 9767 1