Kamonyi: Abigeze kwangirwa gusezerana umukobwa akagwa muri koma, bagiye gusezerana
Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2017
Tariki 22 Kamena uyu mwaka Umuryango twabagejejeho inkuru y’ uwitwa Nsabimana Jean Baptiste wagiye gusezerana imbere y’ amategeko na Nkundubutatu Shalom bigapfa ku munota wa nyuma bitewe n’ uko ise wa Nsabimana yari amaze gutanga amakuru ko abo bageni bafitanye isano ya hafi.
Kuri ubu amakuru yizewe agera ku Umuryango ni uko aba bageni bo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi barasezerana imbere y’ amatege kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli 2017.
Umuryango ufite kopi y’ ibaruwa umuryango (...)
Tariki 22 Kamena uyu mwaka Umuryango twabagejejeho inkuru y’ uwitwa Nsabimana Jean Baptiste wagiye gusezerana imbere y’ amategeko na Nkundubutatu Shalom bigapfa ku munota wa nyuma bitewe n’ uko ise wa Nsabimana yari amaze gutanga amakuru ko abo bageni bafitanye isano ya hafi.
Kuri ubu amakuru yizewe agera ku Umuryango ni uko aba bageni bo mu murenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi barasezerana imbere y’ amatege kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeli 2017.
Umuryango ufite kopi y’ ibaruwa umuryango wa Nsabimana n’ uwa Nkundubutatu bandikiye ubuyobozi babumenyesha ko abo bombi nta sano ya bugufi bafitanye. Iyi baruwa niyo ubuyobozi bw’ umurenge wa Kayenzi bwashingiyeho bufata icyemezo cyo kubashyingira mu mategeko.
Mu nkuru y’ ubushize twababwiye ko Ise wa Nsabimana yari afitanye amakimbirane n’ umuhungu we. Icyo gihe ise wa Nsabimana yabwiye ubuyobozi bw’ umurenge ko Nsabimana yigeze kumukubita ikirando.
Ibyo kubasezeranya bikimara gupfa, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kayenzi Mandela Innocent yatumijeho abahagarariye imiryango ku mpande zombi ngo bige kuri iki kibazo. Tariki 13 Nzeli 2017 nibwo iyi miryango yombi yanditse ibaruwa igaragaza ko Nsabimana na Nkundubutatu nta sano ya bugufi bafitanye.
Niba ukeneye gusoma inkuru y’ ubushize kanda hano Nsabimana na Nkundubutatu
Imiryango yombi yandikiye ubuyobozi ivuga ko Nsabimana na Nkundubutatu nta sano ya hafi bafitanye
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *