skol
fortebet

Kicukiro: Umugenzi yabenze umusore bakundanye imyaka itatu yikanga uburozi ku munsi w’ ubukwe bwe

Yanditswe: Monday 22, May 2017

Sponsored Ad

skol

Mu Karere ka Kicukiro habereye ubukwe bwasize inkuru imusozi nyuma yaho umugeni abengeye umusore bari bamaranye imyaka itatu agahitamo umugabo ukuze maze ku munsi w’ubukwe bwabo akanga impano yikanga ko abantu bazi ibye n’umuhungu bari barambanye baza kumuroga.
Inkuru yo gutandukana kwa Mugabo na Mugeni (amazina yahinduwe) bari bamaze imyaka isaga itatu bakundana bizwi n’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi basengeragamo ndetse n’imiryango yombi, yabaye kimomo muri Kigali kuko bose (...)

Sponsored Ad

Mu Karere ka Kicukiro habereye ubukwe bwasize inkuru imusozi nyuma yaho umugeni abengeye umusore bari bamaranye imyaka itatu agahitamo umugabo ukuze maze ku munsi w’ubukwe bwabo akanga impano yikanga ko abantu bazi ibye n’umuhungu bari barambanye baza kumuroga.

Inkuru yo gutandukana kwa Mugabo na Mugeni (amazina yahinduwe) bari bamaze imyaka isaga itatu bakundana bizwi n’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi basengeragamo ndetse n’imiryango yombi, yabaye kimomo muri Kigali kuko bose bari abakirisitu b’inyangamugayo.

Imvano y’amakimbirane yagejeje ku kwikanga uburozi

Ari umusore ari n’inkumi [Mugabo na Mugeni] bose bari abakirisitu bashimwa ndetse bigishaga ijambo ry’Imana (babwiriza), baririmbanaga no muri korali imwe, ibyo bigatuma urukundo rwabo rurushaho kumenyekana cyane .

Umwe mu basengera muri iryo torero, yabwiye IGIHE ko nyuma uwo mukobwa yakurikiye amafaranga akabenga Mugabo bari bamaranye imyaka itatu hanyuma agasanga umugabo umurusha imyaka irenga icumi.

Ati “Bitewe n’ukuntu ku rusengero hose bari bazi uwo mukobwa n’umuhungu [Mugeni na Mugabo] ko ari inyangamugayo kandi ko ari abakirisitu bakunda Imana, buri wese yibazaga ibyabaye , bikamuyobera . Bimaze kuvugwa ko batandukanye bamwe ntibabyemeye, igihe bakirimo gutekereza ko wenda baziyunga bahise babona umukobwa yasohoye ubutumire, abantu byarabariye ku buryo babonaga umukobwa atambutse nko mu rusengero ,ukumva impande zose barimo kwimyoza.”

Ubutumire busohotse umuhungu yagiye gutonganya ahari kuba kwa sebukwe

Mugeni amaze kubenga Mugabo bari bamaranye imyaka itatu, ngo umuhungu yananiwe kwakira ibyamubayeho niko guhita afata inzira yerekeza mu Karere ka Kicukiro atonganya ababyeyi b’umukobwa.

Umutangabuhamya ati “ [ngo yabwiye sebukwe ati] Ni gute mwari muzi ko maranye imyaka myinshi n’umukobwa wanyu dukundana, tukaba twari dutangiye gupanga ubukwe mukaba mwaramushyigikiye ngo ashake undi .”

Bivugwa ko ababyeyi ba Mugeni bamuteye ingabo mu bitugu kugira ngo atandukane na Mugabo bari bamaranye imyaka itatu bakamushishikariza gushaka umugabo w’umukire.

Ngo habayeho gutongana gukomeye hagati y’umuhungu no kwa sebukwe ariko ababyeyi b’umukobwa bamubwira ko aho Isi igeze ntawe ugifatira undi umwanzuro ku bijyanye n’uwo bazabana.

Uwahaye IGIHE ubuhamya yakomeje ati “ Baramubwiye bati ubwo ni amahitamo ye nyine, urumva se twabikoraho iki?”

Uyu mubyeyi waduhaye amakuru avuga ko uwo mukobwa yanzwe n’abantu bose, nabo yigishije Ijambo ry’Imana bagafashwa basigara bavuga ko yiyoberanyaga ndetse ngo hari n’abashatse ku mukubita.

Ati “ Hari abasore bashatse guhorera mugenzi wabo, umuhungu we atanabizi ngo bamutege bamukubite yumve ko yahemutse ariko ababimenye baramuburiye akajya ataha kare cyangwa agahora agendana n’abandi atari wenyine.”

Hikanzwe amarozi ku munsi w’ubukwe

Uyu mukobwa wari waramaze kwangwa n’abantu bose kubera kubenga Mugabo, ngo yagize ubwoba bukomeye ko ku munsi w’ubukwe bazamuroga maze yanga kugira impano yakira.

Umutangabuhamya ati “Kubera ko nyamukobwa yari afite igishinja gikomeye ko yahemutse, ku munsi w’ubukwe bwe igihe cyo gutanga impano kigeze umusangiza w’amagambo yavuze ko ubwo bukwe budasanzwe ko ibyo bagiye kubona nta handi babibonye.”

“Yasabye ababyeyi guhaguruka bagatanga impano ku bageni maze atangaza ko izindi mpano zose zisigaye ziza kwakirwa na Marraine na Parrain abageni bakajya kwiyicarira kuko ariko kazi n’ubundi baba bashinzwe ko gufasha abageni."

Ngo abantu bahise bagwa mu kantu ndetse bamwe bumva ko ari ubwirasi ariko abari bazi amakuru neza ngo bumvise ko nta mpano bazakira kuko hari abashobora kubaroga.

Nyuma yo gukora ubukwe, ngo nta minsi yaciyemo wa mukobwa n’umugabo bashakanye bajya gutura muri Amerika maze benshi bamuhindura iciro ry’imigani bavuga yakurikiye ubutunzi.

Abakirisitu basanzwe basengana na Mugabo baramwihanganishije nyuma yo kubengwa ndetse baza no kumugaya bamubaza impamvu yagiye guteza akavuyo mu rugo rw’abandi kubera umukobwa.

Ibitekerezo

  • Uyu musore nanjye ndamugaye ni fake cyane. Kujya gutongana ahari kuzaba kwa sebukwe se, uwo mukobwo anyara zahabu ?! None se niba ari umu kristu yabihariye Kristu wenyine ko asiwe uzabyikemurira ! Abakobwa se barabuze ?! Wenda kumubenga ashobora kuba yamuhaye amahirwe. Ubundi se umuntu ugutaye kubera ibintu ugirango bari kuzabana ?! Wapi ! Kuba muri Amerika rwose si ukuba mu. Ijuru. Uwo musore atuze azabona uruta uwo mu materialist.

    Uyu musore nanjye ndamugaye ni fake cyane. Kujya gutongana ahari kuzaba kwa sebukwe se, uwo mukobwo anyara zahabu ?! None se niba ari umu kristu yabihariye Kristu wenyine ko asiwe uzabyikemurira ! Abakobwa se barabuze ?! Wenda kumubenga ashobora kuba yamuhaye amahirwe. Ubundi se umuntu ugutaye kubera ibintu ugirango bari kuzabana ?! Wapi ! Kuba muri Amerika rwose si ukuba mu. Ijuru. Uwo musore atuze azabona uruta uwo mu materialist.

    Musore ubaye usoma zino comments. Mfasha nguhe inama kandi uyikurikize :mbere na mbere agusize uri muzima ukomeye, komeza ubuzima byari bube bibi iyo muba mwarabanye. Naho u Rwanda rwuzuye abakobwa utazaburamo uw’umutima kandi muhuje. NYIRABINTU uriya mureke kwa Trump guhirwa bizamubera ingume. Hindura page y’ibihe mwagiranye urebe imbere kandi ukore utere imbere.

    Bibaho cyane rwose,ntago narenganya Uwo mukobwa Wasanga yikundira ubutunzi kuruta umuntu akaba yarabonye uwowundi ntakintu afite! Niba haribyo iwabo atahariye se akaba yabonaga nuwomuhungu ntabyo afite mwagirango akore iki?

    Andika Igitekerezo Hano uwomusor e niyihangane urukundosibintu nitikuremo ibyamubayeho kuko abakobwa batabuze murwanda rwakagame

    Muraho bavandimwe b’urubuga,njye ntakindi navuga uretse kuvuga ko urukundo ari ukwigomwa k’ubwundi muntu.In summary Love is sacrifice

    Uwo muhungu ahubwo aratomboye kuko Imana yamukijije iyo ndyarya yumukobwa. niyishime yiterehejuru kuko imukijije sekibi. nubundi ntiyaramukunze ahubwo yari yaramubereye umurinzi. kandi burya ukwimye ibishyimbo aba akwimye imisuzi munywanyi wa. wihangayika rwose ahubwo biguhaye isomo ryo kubikorana ububwenge nubushishozi.

    Mugabo yihangane bibaho Imana ni nziza imukuyeho umusaraba nu bundi yari kuzamucika Imana izamuha uzamuhoza amarira

    Mugabo yihangane bibaho Imana ni nziza imukuyeho umusaraba nu bundi yari kuzamucika Imana izamuha uzamuhoza amarira

    abandi bakundana irenze iyo ubwo yaragiye gutongana ngo bamusubize izo yakoye nabengwa nabatanu,azatuza umukobwa akwamze ntarubanza niba ariwe yeretswe yaribeshye

    Ariko njye ndunva umukobwa mumurenganya, kuko ntahantu nahamwe nigeze numva ko uwomuhungu yigeze asaba cg ngo akwe uwo mukobwa, yewe ntanaho nunvise ko yigeze afata nirembo, none yajyaga gutongana murugo rwabandi nkande? nonese umukobwa yagombaga kugumya gutegereza umuhungu utajya agira icyo avuga ntacyemezo afata ngo nuko basengana gusa? Umukobwa yabonye umusaba kubana nawe aremera kuko ntawundi wari warabimusabye.Abiha kumutuka rero ,sinzi icyo mumuhora .

    Ntabwo twabyita ko yamubenze kuko bimaze kuboneka kenshi ko abasore baheza abakobwa kucyizere gusa ntagahunda bafite ubwo rero ntampamvu yo guta igihe kumuntu utagira GAHUNDA NGO nuko abantu bazi ko muri inshuti kuko ntabwo baba barasezeranye ubushuti butagira intego mwimucira urubanza rero kuko ibyindangare umwami yarabitanze

    Ntabwo twabyita ko yamubenze kuko bimaze kuboneka kenshi ko abasore baheza abakobwa kucyizere gusa ntagahunda bafite ubwo rero ntampamvu yo guta igihe kumuntu utagira GAHUNDA NGO nuko abantu bazi ko muri inshuti kuko ntabwo baba barasezeranye ubushuti butagira intego mwimucira urubanza rero kuko ibyindangare umwami yarabitanze

    ntabwo yari uwe tujye tumenya kwakira ibitubayeho bibi cg byiza! azabibona nama ra gushyingirwa nundi ko uwagiye Atari use ahubwo ko uwo babanye ariwe nukuri!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa