skol
fortebet

Kimenyi Yves yahishuye uwamuhuje na Miss Muyango

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Kimenyi Yves yavuze ko mubyara we ariwe wabahuje n’umukunzi we Muyango

Sponsored Ad

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa amafoto ya Kimenyi Yves n’umukunzi we Muyango wegukanye ikamba rya Miss Photogenic mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Aya mafoto agiye hanze nyuma yuko aba bombi bagaragaje imba mutima z’urukundo rwabo aho banavuze ko urukundo rwabo rwamaze gushinga imizi.

Muri Kanama 2019 ni bwo Kimenyi Yves yahishuye ko ari mu rukundo n’umukunzi mushya yasimbuje Didy d’or wamukomeyeho nyuma y’uko hasakaye amashusho yambaye ubusa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu birori bibanziririza isabukuru ye y’amavuko yahishuye uko yahuye na Muyango aho ahamya ko Mubyara we ariwe wabikoze.

Yagize ati” Turakundana, twatangiye tuganira gake gake, nyuma biza kuvamo ikintu kinini. Ni mubyara wanjye waduhuje kuko basanzwe ari inshuti. Urukundo rwacu rurimo kugenda rushibuka.”

Kimenyi Yves yigeze kwandika kuri konti ya instagram, abwira Muyango ati “Sinitaye ku nshuro mvuga ko ngukunda, buri gihe ngukunda birenze kurushaho.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ndetse n’impeta.

Miss Muyango yasubije Kimenyi ati “Ngukunda uko uri mukunzi, uri isi yanjye.” Yarengejeho ‘emoji’ y’umutima ashimangira ko yasaye mu nyanja y’urukundo rwa Kimenyi Yves.

Aba bombi barateganya no gukora ubukwe.

Ibitekerezo

  • Ni byiza niba koko bazakora ubukwe.Ariko umuntu yakwibaza niba uwo yamusimbuje batararyamanaga,bavuga ngo "bari mu rukundo".Abakobwa bakwiye kwitonda,aho gupfa kwishyira umuhungu,bavuga ngo bari mu rukundo.Hanyuma bikarangirira mu gitanda.Bakibuka ko kuryamana n’uwo mutashakanye ari icyaha kandi bibabaza Imana.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Nirinziko umwangavu ashaka aruko amaze kwigwizaho nka kadip ka kaminuza. Ibyo byahindutse ryari?

    CYIMENYI NIUMWANAMWIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa