skol
fortebet

Reba ibintu 7 ushobora gukora mu gihe uhora wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Monday 15, May 2017

Sponsored Ad

skol

Ubundi guhora wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina,n’ikimwe mu bintu byizana haba ku gitsina gore cyangwa ku gitsina gabo.Ariko mu gihe utabashije k’umenya uburyo wakwirinda mu gihe ubishatse,ni hahandi usanga niba warashinze urugo uca inyuma uwo mwashakanye mu gihe atari hafi yawe,Kandi koko byukuri ntagushidikanya iyo wumvise ugize ubushyuhe muri wowe uhita ushaka uburyo wakora imibonano mpuzabitsina.
Hano hari ibintu 7 by’ingenzi ushobora gukora ubundi ukirinda ibyo byiyumviro byo (...)

Sponsored Ad

Ubundi guhora wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina,n’ikimwe mu bintu byizana haba ku gitsina gore cyangwa ku gitsina gabo.Ariko mu gihe utabashije k’umenya uburyo wakwirinda mu gihe ubishatse,ni hahandi usanga niba warashinze urugo uca inyuma uwo mwashakanye mu gihe atari hafi yawe,Kandi koko byukuri ntagushidikanya iyo wumvise ugize ubushyuhe muri wowe uhita ushaka uburyo wakora imibonano mpuzabitsina.

Hano hari ibintu 7 by’ingenzi ushobora gukora ubundi ukirinda ibyo byiyumviro byo guhora wumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina ndetse w’irinda n’icyatuma ejo cyangwa ejo bundi wicuza:

1.Menya kuyobora Ubwonko bwawe:

Ubwonko buriya bugira imbaraga zitagira umupaka hanyuma twe tukaba abanebwe bo k’ubugenga.Nta byiyumviro ubundi ubwonko butabayobora mu gihe ubukoresheje.Niba utayoboye ibitekerezo byawe,cyangwa ibihe urimo,bizagutera ikibazo cy’igihe cyose,ndetse unibagirwe ko wigeze unagira icyo utekereza.Ubwonko n’ikimwe mugikoresho gikwiye gukoreshwa cyane,wowe bukoreshe neza mu buryo bukwiye.

2.Gabanya gutekereza ku binjyanye n’imibonano mpuzabitsina:

Niba uhora utekereza kubinjyanye no gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kuyo uheruka gukora ,uzahora wumva ushaka gukora n’ubundi imibonano mpuzabitsina.Uko ukomeza gutekereza k’ubinjyanye n’imibonano mpuzabitsina,Ni nako ukomeza kwiyibutsa uburyo biryoha kuyikora,Bityo urufunguzo nta rundi ni ukureka gutekereza cyane ku binyanye n’imibonanao mpuzabitsina.

3.Kora ikintu cyatuma uhuga

Niba ukoze ikintu cyatuma uhuga kandi ukunda,kizatuma ubwonko bwawe bw’ibagirwa ibinjyanye n’ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina ubundi ukumva utekanye.niba ubwonko bwawe buyobowe,yewe n’umubiri n’iby’iyumviro nabyo bizaba ari hoya.niba ukunda gukina imikino,y’ikine,niba ukunda umuziki wumve,kandi niba ukunda filimi z’irebe.Urufunguzo ni,menya kwigenga wowe ubwawe.

4.Rekeraho kureba Filimi z’imibonano mpuzabitsina:

Ikintu ubundi abantu bashatse gukora imibonano mpuzabitsina bakunze gukora baziko ari cyiza,ni ukureba filimi z’imibonano muzabitsina,Njye nibaza uburyo ibyo bintu bishobora kubafasha gushira ubwo bushyuhe afite,Icyo nakubwira cyo nuko uba uri kwiyangiza ahubwo birenze.,ahubwo niba wumva ugiye muri ibyo bihe yobora ubwonko bwawe neza ubundi unjye kure y’izo filimi.

5.Irinde ikintu icyo aricyo cyose ikirimo ibintu bimeze nk’imibonano mpuzabitsina:

Amashusho y’indirimbo buriya rimwe na rimwe zikururira abantu gukora imibonano mpuzabitsina,cyane cyane ku gitsina gabo.Niba uri kureba amashusho y’indirimbo z’irimo abakobwa bambaye ubusa,nta gihe uzigera unjya kure y’ibyiyumviro byo kumva ushaka gukora imibonano mpuzabitsina,Ibyiza nuko warekeraho kureba ayo mashusho arimo ibintu binjyanye n’imibonano mpuzabitsina.

6.Gerageza gufata igihe kinini uri kumwe n’abandi bantu:

Ubundi ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina akenshi biza mu gihe uri wenyine.Niba uri wenyine nta kintu uri gukora,cyangwa uri gutekereza ku bindi bintu bifite akamaro,ntibizagutwara igihe kinini ngo utangire utekereze ibintu binjyanye n’imibonano mpuzabitsina.Fata igihe kinini uri kumwe n’abandi niba uziko udashobora kuyobora iby’iyumviro byawe.

7.Kora imyitozo:

Gukora imyitozo inyuranye ni kimwe mu bintu nta gushidikanya buriya bishobora kugufasha kunjya kure y’ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina .Imyitozo n’akazi gakomeye gatuma ibitekerezo na buri gice cyose cyawe cy’umubiri uhura “busy” igihe kirekire nyuma yo gukora iyo myitozo.Gerageza gukora imyitozo igihe wumva ushatse gukora imibonano mpuzabitsina kandi ntawe wizeye mwayikorana.

Ibitekerezo

  • Biterwa niki kugirango umuntu yumve yakora imibonano burikanya

    mbanje kubashimira. Izi nyigisho nziza muba mwaratekerej kugeza kubatura RWANDA murakoze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa